Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Uwihanganye yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Indonesia

todayDecember 2, 2022 82

Background
share close

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 yashyikirije Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Uyu umuhango wabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu biherereye i Jakarta mu murwa mukuru wa Indonesia.

Ambasaderi Uwihanganye yashyikirije Perezida wa Indonesia ubutumwa bukubiyemo intashyo za Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame amushimira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Ambasaderi Uwihanganye yabwiye Perezida wa Indonesia ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubaka umubano mwiza n’igihugu cyabo ushingiye ku guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi ndetse n’ubucuruzi.

Mu biganiro bagiranye, Perezida wa Indonesia Joko Widodo yamushimiye kuba u Rwanda rwaritabiriye inama y’Ibihugu bikize ku isi byibumbiye mu Muryango wa G20 iherutse kubera i Bali muri iki gihugu, anamubwira ko Igihugu cye cyiteguye kurushaho gukomeza umubano mwiza n’u Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yitabiraga inama y’Umuryango w’ibihugu bikize ku isi izwi nka G20 yabereye muri Indonesia mu kwezi gushize, yagiranye ibiganiro na Perezida w’iki gihugu byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ubutwererane ndetse no ku iterambere n’uburyo bwo gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Indonesia.

Mu bikorwa u Rwanda rukorana n’iki gihugu harimo kohereza muri Indonesia ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta ava mu bimera, icyayi ndetse n’ikawa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwahawe kwakira inama mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo

Ubuyobozi bw’Inama ihuza abo mu bukerarugendo ku Isi (World Travel and Tourism Council - WTTC), bwatangaje ko u Rwanda nk’Igihugu ruzakira iyi nama mpuzamahanga izaba umwaka utaha. Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga inama y’uyu mwaka, yabereye i Riyadh, muri Arabiya Sawudite kuva ku ya 28 – 30 Ugushyingo 2022. Inama ngarukamwaka ya WTTC ihuriza hamwe abayobozi ba za guverinoma zitandukanye ndetse n’abo mu bigo bikomeye mu Isi birimo iby’ubwikorezi, iby’ubucuruzi bisanzwe […]

todayDecember 2, 2022 69

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%