Umukobwa wari umunyamideli ukomoka muri Somalia, wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ’I Love you’ y’umuhanzi Niyibikora Safi usanzwe uzwi nka Safi Madiba yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka.
Iyi mpanuka yabaye tariki 27 Ugushyingo 2022 nyuma yaho imodoka uyu mukobwa yararimo igonzwe n’ikamyo yari ku muvuduko wo hejuru nk’uko inzwgo zumutekano muri Canada ari naho uyu mukobwa yari atuye zabitangaje.
Polisi yatangaje ko muri iyo modoka harimo abantu babiri ndetse ko bose bitabye Imana harimo n’uyu mukobwa.
Safi Madiba abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, yagaragaje ko yatewe akababaro n’urupfu rw’uyu mukobwa wamufashije bagakora videwo y’indirimbo yari iya mbere akigera muri Canada ndetse ko bari bamaze no kuba inshuti.
Safi ubutumwa yashyize kuri Instagram ye yagiz ati: “Twakoranye amateka mu ndirimbo ’I Love you’, ni yo yari iya mbere nkoreye muri Canada, uruhare rwawe ruzahora ruzirikanwa. Ntiwahwemye kumbaza igihe indi videwo n’indirimbo izasohokera, buri gihe uko twahuraga wabaga wishimiye bigaragarira mu nseko yawe. Birababaje kukubona ugiye gutya, gusa urwibutso usize ruzagumaho iteka.”
Safi Madiba yijeje uyu mukobwa ko atazibagirwa ineza yamugiriye ndetse n’uburyo yari umuntu mwiza.
Iyi ndirimbo “I Love you” ya Safi Madiba yayishyize hanze tariki 22 Mata 2020, mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na MadeBeat usigaye ubarizwa mu bwongereza. Ndetse iri mu ndirimbo z’uyu muhanzi zarebwe kurusha izindi dore ko imaze kurebwa na Miliyoni 4,5 kuri YouTube.
Post comments (0)