Ku wa Kane tariki 1 Ukuboza 2022, u Rwanda rwatangaje ko rwakiriye inkunga ya miliyoni makumyabiri z’Amayero (miliyari zisaga 20 z’Amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ni inkunga igamije gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru ya Mozambique.
U Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi bagera ku 2,500 bari muri Mozambique boherejweyo kuva muri Nyakanga 2021, aho bafatanya n’ingabo za Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro, kurwanya ibyihebe no gusubiza abaturage mu byabo bakuwemo n’inyeshyamba.
Itangazo rivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zimaze igihe zifatanya n’Ingabo za Mozambique mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ndetse zafashije abaturage bari bavanywe mu byabo gusubira mu buzima busanzwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwishimiye iyo nkunga.
Minisitiri Biruta akomeza avuga ko u Rwanda ruzakomeza ubufatanye mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ku mugabane kandi ko rwishimiye gukorana n’ubumwe bw’u Burayi muri iki gikorwa.
Post comments (0)