Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Abo mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda basuye Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro

todayDecember 2, 2022 107

Background
share close

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe imari n’imiyoborere, Hon. Dr. Mukabaramba Alvera n’intumwa ayoboye, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Ni igikorwa cyabaye tariki 1 Ukuboza 2022, ku ruhande rw’imikino ihuje inteko zishinga amategeko zo muri EAC iri kuba ku nshuro ya 12 mu murwa wa Sudani y’Epfo, Juba.

Itsinda ry’intumwa za rubanda ryaherekeje Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, rigizwe n’Abasenateri, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse n’abaruhagarariye muri EALA.

Izi ntumwa za rubanda zasuye ingabo z’u Rwanda aho ziri mu butumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro zifite icyicaro i Durupi muri Juba, zikaba zayobowe n’umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo.

Ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda, bakiriwe n’umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda, Col BM Cyubahiro hamwe n’abandi basirikare bakuru. Yabahaye ikaze ndetse ashimira Hon. Visi Perezida wa Sena n’intumwa ayoboye kubwo kwigomwa umwanya wabo n’inshingano zitoroshye baba bafite bakaza gusura Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Prince Kid yagizwe umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina. Prince Kid yagizwe umwere Kuri uyu wa Gatanu Tariki 2 Ukuboza 2022, Umucamanza yavuze ko urukiko rwasuzumye impande zose z’abatangabuhamya ndetse rwumva n’uburyo Ishimwe Dieudonne yisobanuye ku byaha aregwa rusanga nta cyaha na kimwe kimuhama rusoma ko agizwe umwere ndetse rutegeka ko ahita afungurwa kuva […]

todayDecember 2, 2022 90

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%