Inkuru Nyamukuru

Kenya: Perezida Ruto yirukanye abakomiseri banze kwemeza ibyavuye mu matora

todayDecember 3, 2022 137

Background
share close

Perezida wa Kenya William Ruto yahagaritse ku mirimo abakomiseri bane b’amatora bitandukanyije n’intsinzi ye mu matora yo mu Kanama uyu mwaka, ashyiraho itsinda ryo gukora iperereza rigamije kureba niba bakurwaho.

Ku wa Gatanu nibwo Perezidansi yatangaje ihagarikwa ry’abo bakomiseri. Ibyo byatangije urundi rugamba hagati ya guverinoma n’abatavuga rumwe na yo.

Bibaye nyuma y’uko inama nkuru y’igihugu, isabye Ruto gushyiraho urukiko rwo kuburanisha abo bakomiseri bane, Juliana Cherera, Justus Nyang’aya, Irene Masit na Francis Wanderi.

Raila Odinga, urambye muri politiki ya Kenya akaba n’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, wari ihanganye mu matora na bwana Ruto, yamaganye icyo gikorwa cyakorewe abo bakomiseri.

Yagize ati: “Guverinema ya Ruto yari yaratangiye gushakisha uburyo bwo gukuraho abo bane bashyize imbere ubutabera”.

Odinga yabitangaje ku wa gatanu ndetse ashinja Ruto kugerageza kugenzura amatora ataha, bitandukanye n’ibyo yijeje abanya-Kenya.

Raila Odinga yakomeje agira ati: “Barashaka gushyiraho abakomiseri babo, kugirango bazagire uburiganya mu 2027. Yarahiriye ko azakoresha inama akabaza abanyakenya icyakorwa kuri icyo kibazo.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abayobozi b’Ingabo zihora ziteguye gutabara basuye Polisi y’u Rwanda

Itsinda ry’abayobozi b’umutwe w’ingabo na Polisi washyiriweho guhora witeguye gutabara mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) basuye Polisi y’u Rwanda. Aba bayobozi bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu, basuye Polisi y'u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza, hagamijwe kureba intambwe imaze gutera mu nzira igana mu cyerekezo uyu mutwe wihaye. Izi ntumwa zari ziyobowe na Brig. Gen Vincent Gatama, ari na we muyobozi Mukuru wa EASF, bari mu […]

todayDecember 3, 2022 387

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%