Inkuru Nyamukuru

Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ntibizahinduka mu mezi abiri arimbere

todayDecember 5, 2022 33

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu bizaguma aho biri mu gihe cy’amazi abiri ari imbere.

Guhera ku wa mbere tariki 5 Ukuboza, litiro ya lisansi izakomeza kugura 1,580FRW, litiro ya mazutu igume ku 1,587FRW.

Itangazo rya RURA ryasohotse kuri iki Cyumweru, riravuga ko ibyo biciro bizaguma uko biri bitewe n’ibintu bimwe na bimwe byatunganyijwe ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli.

RURA yanavuze ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, guverinoma yirinze guhindagura ibiciro bisanzweho kugira ngo bitagira ingaruka ku gaciro k’ifaranga.

Itangazo rya RURA kandi rivuga ko guhera muri Gicurasi umwaka ushize, guverinoma yakoze ku buryo ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bidahindagurika, binyuze mu kuvaniraho imisoro bimwe mu bikomoka kuri peterori byatoranyijwe.

RURA isubiramo ibiciro by’ibikomoka kuri peterori buri mezi abiri, bivuze ko ibiciro bishya bizashyirwa ahagaragara muri Gashyantare umwaka utaha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi yataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho ubwicanyi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri ari bo Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistol. Itangazo rya Polisi rivuga ko bafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, bakaba bakekwaho kwica Mujyambere Idrissa w’imyaka 49 mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi 2022 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka na Kayitare Jean Pierre w’imyaka 45 ku wa 13 […]

todayDecember 4, 2022 265

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%