Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa cyenda, imodoka ebyiri zari ziparitse mu igaraje ry’uwitwa Mushimire riri i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, zarahiye zirakongoka.
Ni imodoka zo mu bwoko bw’amavatiri, aho imwe y’uwitwa Kayitare ngo yarimo gukanikwa, nyuma y’akanya gato abakanishi bayivuye iruhande, abantu ngo bagiye kubona babona irimo gushya.
Iyo modoka ya Kayitare ngo ni yo yafatishije ngenzi yayo yari iyiparitse iruhande, ikaba ari iy’uwitwa Gerard Hategekimana, yo yari yarahazanywe ikeneye kozwa mu kinamba.
Uwitwa Uwitonze ushinzwe imicungire y’iryo garaje avuga ko bataramenya icyateye gushya kw’imodoka yakongeje ngenzi yayo, cyane ko nta wari uyegereye.
Hategekimana, nyiri imodoka yakongejwe we avuga ko abari barimo gukora imodoka ya mugenzi we ari bo bashobora kuba bahuje nabi itsinga z’umuriro.
Hategekimana avuga ko imodoka ye yo mu bwoko bwa Volkswagen yahiye yari ayimaranye amezi ane, akaba ngo yari yayiguze amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi 500.
Abantu bahegereye babanje kuzimisha umucanga mu gihe bari bagitegereje Kizimyamoto ya Polisi, n’ubwo izo modoka zari zimaze gushya hafi gushiraho.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu bizaguma aho biri mu gihe cy’amazi abiri ari imbere. Guhera ku wa mbere tariki 5 Ukuboza, litiro ya lisansi izakomeza kugura 1,580FRW, litiro ya mazutu igume ku 1,587FRW. Itangazo rya RURA ryasohotse kuri iki Cyumweru, riravuga ko ibyo biciro bizaguma uko biri bitewe n’ibintu bimwe na bimwe byatunganyijwe ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri […]
Post comments (0)