Perezida Kagame asanga nta kosa mu gusibiza umwana watsinzwe
Perezida Kagame yabwiye abashinzwe uburezi ko ntawe ugomba kurengaya umwarimu wasibije umunyeshuri, kuko uwatsinzwe nta mpamvu yo kwimuka. Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye ku wa kabiri mu karere ka Nyamagabe, umukuru w ‘igihugu yasabye abashinzwe uburezi kureba ingamba zikenewe mu kuzamura ireme ry’uburezi, hatekerezwa ku kuzamura ubuyobozi bwa mwarimu kugira ngo abashe kwigisha neza n’umunyeshuri abyungukiremo.
Post comments (0)