Byari biteganyijwe ko ingengo y’imari yari kuzawugendaho ingana n’ibihumbi 445 by’amadorali ya Amerika. Perezida Suluhu yategetse ko, aho kuyakoresha ibirori bihenze gutya, ahubwo ajya kubaka amazu y’amacumbi mu mashuri umunani.
Si ubwa mbere guverinoma ya Tanzaniya iburijemo ibirori by’umunsi w’ubwigenge. Ubwa mbere byabaye ni 2015, aho uwari umukuru w’igihugu icyo gihe, John Pombe Magufuli, yaburijemo ibyo birori, maze ingengo y’imari byari bigenewe ayubakisha umuhanda mu mujyi wa Dar es Salaam. Mu 2020 nabwo niko yabigenje kuko amafaranga yayageneye ibikorwaremezo by’ubuvuzi.
Umunsi w’ubwigenge “Independence Day” wibutsa isabukuru y’ubwigenge bwa Tanganyika, yari koloni y’Abongereza. Yabubonye ku itariki ya 9 Ukuboza mu 1961. Naho “Uninon Day” ukomoka ku bwiyunge bwa Tanganyika na Zanzibar, byabyaye Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya ku itariki ya 26 Mata 1964.
Amasezerano yo kwishyira hamwe no kurema igihugu kimwe yashyizweho umukono na perezida wa mbere wa Tanganyika, Julius Nyerere, na perezida wa mbere wa Zanzibar, Abeid Karume, ku itariki ya 22 Mata 1964.
Aya masezerano yagiye mu bikorwa amaze kwemezwa burundu n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi ku itariki ya 26 Mata 1964. Nyerere yahise aba perezida wa mbere w’igihugu gishya, Tanzaniya, naho Karume aba visi-perezida wa mbere wacyo.
Post comments (0)