Prezida wa Afurika y’epfo, Cyril Ramaphosa, ategereje umwanzuro w’ishyaka riri ku butegetsi, African National Congress, ANC ku byaha ashinjwa birimo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko bishobora gutuma yeguzwa.
Kugeza ubu Ramaphosa ahazaza he nk’umukuru w’Igihugu hashingiye ku iperereza urwego nshingwabikorwa rw’ishyaka ANC riri ku butegetsi rwamukozeho mu kureba niba ibyo byaha ashinjwa yarabikoze.
Iperereza riri gukorwa ryerekeye amakuru yatangajwe ko hari amafaranga atari make yari atunze aho asanzwe afite urwuri nyuma akaza kwibwa ndetse ko atigeze atangaza iby’ayo mafaranga, akanahishira ubwo bujura bwabaye mu 2020.
Ramaphosa yahakanye ibyaha akekwako ndetse kugeza ubu nta cyaha na kimwe kiramuhama. Ayo mafaranga yibwe mu rugo rwe ruba mu rwuri rwa Phala Phala.
Hari abashinja Ramaphosa ko ariya mafaranga ashobora kuba yaravuye muri ruswa cyangwa ibindi byaha by’iyezandonke.
Prezida Ramaphosa aherutse kwitaba inama y’urwego nshingwabikorwa rw’ishyaka ANC. Tariki 04 Ukuboza yatangaje ko azemera imyanzuro ruzafata ku bimwerekeyeho.
Ibyavuye mu isesengura ry’urwo rwego byashyikirijwe inteko ishinga amategeko, ari nayo igomba kubisuzuma.
Biteganywa ko Ramaphosa azahatanira gukomeza kuyobora ishyaka ANC mu matora ari imbere, ahanganye na Zweli Mkhize wahoze ari Minisitiri w’ubuzima
Post comments (0)