Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ari muri Qatar aho yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo mu kurwanya ruswa

todayDecember 8, 2022 126

Background
share close

Perezida Kagame ari muri Qatar aho yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa indashyikirwa mu kurwanya ruswa, bizwi nka ‘Anti-Corruption Excellence Award’.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame muri uyu muhango ari bwifatanye na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Ibi bihembwo byitiriwe Emir wa Qatar, biratangwa kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, bikaba bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi.

Uretse Perezida Kagame, abandi bitabiriye uyu muhango Umuvugizi w’Umuryango w’abibumbye mu kurwanya ruswa, Dr. Ali Bin Fetais Al Marri n’abandi banyacyubahiro batanfukanye.

Muri 2019, ibyo bihembo byatangiwe mu Rwanda, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center.

Ibyo bihembo byatangiwe mu Rwanda nshuro ya kane, mu rwego rwo kuzirikana uruhare Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize mu gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa, harimo no gushyiraho amategeko agamije guhana iki cyaha.

U Rwanda kandi ruza mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya ruswa ku mugabane wa Afurika.

Ibyo bihembo bitangwa ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC) bihabwa uwageze ku bikorwa by’indashyikirwa, abahanze udushya, abarimu n’abashakashatsi n’urubyiruko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Budage: Abantu 25 batawe muri yombi bakekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi

Reta y’u Budage yataye muri yombi abantu babarizwa mu mutwe w’iterabwoba barimo bategura umugambi wo guhirika ubutegetsi. Abashatse guhirika ubutegetsi bari mu mutwe wiyita “Reich Citizens”. Abayobozi b'u Budage bavuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu 25. Abashinjacyaha ba Leta batangaje ko abashinzwe umutekano bagera ku 3,000 basatse ibice bitandukanye bigera ku 130 mu ntara 11 kuri 16 zigize igihugu cy'u Budage. Bamwe mu bagize uyu mutwe ntibemera itegeko nshinga […]

todayDecember 8, 2022 165

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%