Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yatangaje ko Abapolisi babarirwa muri 500 bagiye kwirukanwa kubera ibyaha bitandukanye, birimo ubusinzi no kwaka ruswa.
Byatangarijwe mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, ahasubukuriwe gahunda ya Polisi y’Igihugu ya ‘Gerayo Amahoro’ igamije kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda.
DCG Ujeneza avuga ko habura gusa kwemezwa na Leta ko abo bapolisi birukanwa burundu ariko hari n’abatangiye kwirukanwa, hagamijwe guhana nta kubabarira abapolisi barya ruswa kimwe nk’abandi bakozi ba Leta.
DCG Ujeneza avuga ko Abapolisi baka ruswa bari mu baha icyuho impanuka zikomoka ku kuba ibinyabiziga biba bidakoze neza, kuko iyo umupolisi yatse ruswa atita ku buziranange n’amakosa y’ibinyabiziga.
Agira ati: “Politiki y’u Rwanda cyane cyane Polisi y’Igihugu ni uguhana nta kwihanganira uwarya ruswa, agatuma ubuzima bw’Umunyarwanda bugira ingorane no kumubuza umutekano, ni yo mpamvu umupolisi dufashe wese tumuhana twihanukiriye”.
Yongeraho ati: “Ni yo mpamvu dusaba abapolisi bacu kunyurwa na duke, bahembwa ariko bakirinda ibyashyira ubuzima bw’umunyarwanda mu kaga, abo tuzirukana benshi ni abatse ruswa n’abagaragaje imyitwarire mibi y’ubusinzi kuko burya bujyana na ruswa”.
DIGP Ujeneza avuga ko muri rusange abapolisi benshi bakora neza kinyamwuga kandi bakwiriye kubishimirwa, ari na ko hatirengagizwa guhana abakoze ibyaha.
Ku kijyanye n’impanuka ziterwa no kuba ibinyabiziga biba bidakoze neza kubera kwirengagiza amategeko, umuyobozi wungirije wa Polisi avuga ko moto n’amagare ari byo bikunze gukora impanuka, kandi ko moto zigiye kujya na zo zikorerwa ubugenzuzi (Contrôle Technique).
Impuguke mu by’ubukungu isobanura ko ibiciro ku masoko bishobora kudakomeza gutumbagira bitewe n’ibyemezo bigenda bifatwa ku rwego rw’Igihugu, birimo icyo gushyiraho nkunganire ku bacuruza ibikomoka kuri peterori. Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) cyasohoye itangazo ku Cyumweru rivuga ko ibiciro bya lisansi na mazutu bizaguma uko bisanzwe kuzagera mu mezi abiri ari imbere(mu ntango z’ukwezi kwa Gashyantare 2022). Igiciro cya lisansi kizaguma ari amafaranga 1580Frw/litiro, icya mazutu kigume ari amafaranga 1587Frw/litiro guhera tariki […]
Post comments (0)