Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda

todayDecember 9, 2022 60

Background
share close

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, HE. Wang Xuekun baganira ku bufatanye mu by’umutekano.

Aba bayobozi bombi bahuye ku wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzwe buriho mu bijyanye n’umutekano.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun muri Kamena uyu mwaka nibwo yasimbuye Amb. Rao Hongwei, wari usoje inshingano ze nka Ambasaderi w’u Bushinwa kuva mu 2016.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze igihe kirekire ushingiye ku bufatanye, ubwubahane ndetse no gushyigikirana. Mu Ugushyingo 2021, nibwo hizihijwe imyaka 50 y’umubano mwiza n’ubufatanye bw’impande zombi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifatanya mu mishinga y’ishoramari, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi iteza urwa Gasabo imbere.

Mu 2020, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 282$ mu gihe ibyo u Rwanda rwoherejeyo bingana na miliyoni 38,7$. Ishoramari ryabwo ryageze kuri miliyoni 23,16$ rivuye kuri miliyoni 17$ yo mu 2019.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imihindagurikire y’ibihe ni ikibazo gikomeye ku iterambere rya Afurika – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ihindagurika ry’ibihe rigira ingaruka kuri Afurika ariko ko ibyo bidakwiye kuyica intege. Yabitangaje tariki 8 Ukuboza 2022, aho yitabiriye ihuriro ryitwa ’Kusi Ideas Festival’. Perezida Paul Kagame Ni ihuriro riri kwiga uburyo Afurika ikwiye gukoresha ihangana mu ihindagurika ry’ibihe, ihuriro ryateguwe n’ikigo cy’Abanyakenya (Nation Media Group). Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iri ihuriro akoresheje ikoranabuhanga, yashimangiye ko n’ubwo ihindagarika ry’ibihe rigira ingaruka kuri […]

todayDecember 9, 2022 55

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%