Inkuru Nyamukuru

Indirimbo ’Say Less’ ya Alyn Sano iri mu ziyoboye kuri RFI

todayDecember 10, 2022 300 1

Background
share close

Alyn Sano umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda kugeza ubu, indirimbo yise ’Say less’ aherutse guhurizamo abahanzi Fik Fameica na Sat B, iri mu ziyoboye kuri Radio ya RFI.

Indirimbo ya Alyn Sano iri mu zikunzwe kuri RFI

Alyn Sano wanegukanye igihembo nk’umuhanzikazi w’umwaka mu Rwanda, muri Kiss Summer Award, indirimbo ye yashyizwe mu zikunzwe kuri Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, nk’uko bigaragara ku rutonde rwashyizwe ahagaragara ku wa Kane.

Kuri uru rutonde, Yemi Alade ukomoka muri Nigeria ni we uyoboye n’indirimbo ye yise ’Baddie’, Aya Nakamura akaza ku mwanya wa kabiri n’indirimbo yise ’SMS’, mu gihe ’Say Less’ iri ku mwanya wa gatandatu.

Ku wa Kane tariki 1 Ukuboza 2022, ni bwo Alyn Sano yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ifite iminota 4 n’amasegonda 50.

Umuhanzi Fik Fameika yafatanyije na Alyn Sano

Abahanzi uyu mukobwa yahurije muri iyi ndirimbo ni Fik Fameika umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda ndetse na Sat B uri mu bakomeye mu gihugu cy’u Burundi.

‘Say less’ ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzikazi avuga ko zamuvunnye, kuko yamutwaye imbaraga nyinshi zinarenga izo yari yateganyije ajya kuyitangira.

Alyn Sano

Alyn Sano yatangaje ko imyaka hari hashize imyaka ibiri agerageza guhuriza hamwe aba bahanzi muri iyi ndirimbo yise “Say Less”, gusa bibangamirwa n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye badahuza neza.

Uyu mukobwa yavuze ko muri Gicurasi 2022 ari bwo bafashe amashusho y’iyi ndirimbo, yafashwe akanatunganywa na Sasha Vybz umwe mu bakomeye mu gihugu cya Uganda mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bo mu Karere.

Indirimbo ’Say Less’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Element muri Country Records inononsorwa na Bob Pro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abitabira imurikagurisha Kigali Shopping festival barizezwa umutekano usesuye

Polisi y’u Rwanda yijeje umutekano usesuye abitabira imurikagurisha mpuzamahanga ryiswe Kigali Shopping Festival Expo, ririmo kubera i Gikondo kuva ku wa Kane tariki ya 8 rikazasozwa ku ya 26 Ukuboza. Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya mbere, ryateguwe n’ Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ryitabirwa n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi bigera kuri 450 byo mu bihugu 11 ku mugabane w’Afurika no hanze ya wo. Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwirinda ikintu cyose gishobora […]

todayDecember 10, 2022 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%