Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Busuwisi

todayDecember 12, 2022 63

Background
share close

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Perezida Paul Kagame uri i Genève mu Busuwisi, yakiriwe na mugenzi we Ignazio Cassis.

Nk’uko tubikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yitabiriye inama igaruka ku bufatanye mu iterambere, izwi nka 2022 Effective Development Co-operation Summit.

Perezida Kagame kandi yitabiriye isangira rya mu gitondo ryakiriwe na Perezida Cassis.

Bitegayijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Perezida Kagame yitabira imirimo yo gufungura iyi nama ihuriza hamwe abayobozi baganira ku bufatanye mu iterambere, hagamijwe kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye (SDGs) mu mwaka wa 2030.

Perezida Kagame araza kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri, barimo Perezida w’u Busuwisi Ignazio Cassis, Perezida Maia Sandu wa Moldova, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J Mohammed n’abandi.

Effective cooperation, ihuriza hamwe za Guverinoma, imiryango mpuzamahaga y’ibihugu, imiryango itari iya Leta, abikorera, imiryango y’abagiraneza, imiryango y’ubucuruzi n’abandi, hagamijwe ko ubufatanye mu iterambere burushaho gutanga umusaruro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Habereye amasengesho agamije kongerera imbaraga abayobozi

Ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, habere amasengesho yahuje abakozi bose bo mu karere, amadini n’amatorero, mu rwego rwo gushyira hamwe mu gushyashyanira umuturage. Aya masengesho yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, inzego zitandukanye mu karere, abahagarariye amadini n’amatorero bagaragaje uruhare rwa buri wese mu gushyashyanira umuturage mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ako karere. Serukiza Sosten ushinzwe ibikorwa by’isanamitima, akaba […]

todayDecember 12, 2022 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%