Inkuru Nyamukuru

Dore uko ingendo z’abanyeshuri zo kujya mu biruhuko ziteye

todayDecember 13, 2022 383

Background
share close

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere guhera tariki ya 20 Ukuboza2022 kugeza tariki ya 23 Ukuboza 202.

Ni muri urwo rwego NESA imenyesha ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ko gahunda y’ingendo iteye ku buryo bukurikira:

Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:-

• Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali

• Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amamyepfo- Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru- Rwamagana na kayonza mu ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:

• Muhanga na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo- Burera mu Ntara y’Amajyaruguru- Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba- Gatsibo na Nyagatare mu Itara y’Iburasirazuba

Ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 hazataha hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:

• Nyamagabe na Ruhango mu ntara y’Amajyepfo- Gakenke na Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru- Karongi na Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba- Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:

• Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo- Gicumbi mu Ntara y’Amjyaruguru- Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba- Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

NESA irasaba Abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugoAbashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirana ko abayobozi b’ibigo by’amashuri baguriye abana amatike y’urugendo ku gihe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, zibajyana mu miryango yabo. Nyuma ya Saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ukekwaho guhanura indege yahitanye abantu 259 yatawe muri yombi

Leta zunze ubumwe z'Amerika yataye muri yombi Umunyalibiya ukekwaho uruhare mu ihanurwa ry'indege ya kompanyi Panam mu 1988 hejuru ya Lockerbie mu Bwongereza. Uwo Munyalibiya yitwa Abu Agila Mohammad Mas’ud Kheir Al-Marini. Minisiteri y’ubutabera y’Amerika ivuga ko azagezwa bwa mbere imbere y’umucamanza mu minsi iri imbere i Washington, ariko ntisobanura uburyo yamutaye muri yombi. Gusa mu kwezi gushize, bimwe mu bitangazamakuru byo muri Libiya byavuze ko Mas’ud yashimuswe n’abantu batazwi […]

todayDecember 13, 2022 142

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%