Inkuru Nyamukuru

IMF yemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni $319 zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

todayDecember 13, 2022 57

Background
share close

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyemeje inguzanyo ingana na miliyoni 319 z’amadolari y’Amerika (hafi miliyari 342 z’amafaranga y’u Rwanda) yo gutera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda.

Inkunga yatanzwe igamije gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe.

Iyi nkunga yemejwe bwa mbere mu Kwakira uyu mwaka ubwo abayobozi ba IMF basozaga ubutumwa bagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, aherutse gusobanura ko ubusanzwe inkunga ya IMF ifasha leta gushyiraho ingamba zijyanye no gucunga ubukungu muri rusange, ariko igishya muri iyi porogaramu ari uko hiyongereyeho gahunda zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu buryo bwa politiki.

Ni mugihe umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya IMF, Bo Li, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cya mbere muri Afurika n’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere gihawe iyi nkunga, bitewe n’umuhate warwo wo kubaka ubudahungabana ku mihindagurikire y’ibihe.

Iyi nguzanyo izibanda ku bijyanye no gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yaba mu rwego rw’ingamba, gukurikirana no mu igenamigambi mu gihe cy’amezi 36, ndetse no gutera inkunga abikorera.

U Rwanda rufite gahunda y’ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe izatwara miliyari 11 z’amadorari y’Amerika kugeza mu 2030.

Muri miliyari 11 z’amadolari zizakenewa mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje, miliyari 5.7 $ azakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya ibishobora guteza imihindagurikire y’ibihe, naho miliyari 5.3 $ zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mu gihe hagikomeje gahunda yo gukusanya ubushobozi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda, Minisitiri Ndaijimana yatangaje ko icyuho gisigaye ku mafaranga akenewe muri ibyo bikorwa kingana na miliyari 7 z’amadolari y’Amerika.

Aya mafaranga akenewe yose biteganijwe ko azaturuka mu bushobozi igihugu gisanganywe andi akava mu nkunga zo hanze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dore uko ingendo z’abanyeshuri zo kujya mu biruhuko ziteye

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere guhera tariki ya 20 Ukuboza2022 kugeza tariki ya 23 Ukuboza 202. Ni muri urwo rwego NESA imenyesha ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ko gahunda y’ingendo iteye ku buryo bukurikira: Ku wa Kabiri tariki ya […]

todayDecember 13, 2022 383

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%