Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yatangaje ko igihugu cye kigiye gushora imari mu guteza imbere ibikorwa remezo bizafasha guhuza ibihugu bigize umugabane w’Afurika.
Yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ibihugu by’Afurika bari bateraniye mu mujyi wa Washington mu nama ihuza Afurika n’Amerika.
Perezida Biden yavuze ko bimwe mu bikorwa bitandukanye Amerika yifuza gushoramo Imari mu minsi iri imbere birimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga mu by’ubukungu n’ibikorwa remezo, n’ingufu.
Yabwiye abayobozi b’Afurika ko Amerika igiye gushora akayabo k’amadolari miliyoni 500 mu bikorwaremezo birimo imihanda no kubaka ibyambu bizahuza ibihugu by’Afurika. Yavuze ko binyuze mu mugambi w’ikinyagihumbi wiswe Millinieum Challenge Account, Amerika izashora imari muri Afurika ingana na 1.2 z’amadolari.
Iryo shoramari rizongerwa rigere kuri miliyari 2.5 z’amadolari mu gihe cy’imyaka inne. Biden avuga ko imishinga izaterwa inkunga n’ayo mafranga izasaranganwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Yavuze ko Amerika yinjiye mu mubano n’Afurika ubudasubira inyuma.
VoA itangaza ko Perezida Biden yavuze ko amasezerano ashyiraho isoko rusange ry’Afurika asobanuye isoko rinini ridasanzwe kw’isi rigizwe n’abantu bagera kuri miliyari 1.3 n’ubukungu mbumbe burenga miliyari igihumbi na magane ane y’amadolari.
Biden atangaje iyi nkunga nshya ku mugabane w’Afurika mu gihe Amerika yafatwaga nk’aho idaha agaciro gakwiye umugabane w’Afurika mu bijyanye n’imikoranire mu ishoramari.
Post comments (0)