Inkuru Nyamukuru

Basketball: Irushanwa rya BAL ryagarutse

todayDecember 16, 2022 57

Background
share close

Guhera mu ntangiriro za Werurwe umwaka utaha, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika, rizwi nka Basketball Africa League (BAL) rirongera gukinwa ku nshuro yaryo ya 3.

Irushanwa rya BAL ryagarutse

Imijyi nka Dakar muri Senegal, Cairo mu Misiri na Kigali mu Rwanda, niyo izakinirwamo iri rushanwa rihuza ibihangange mu kudunda umupira wa Basketball, cyane ko amakipe yitabira aba ari ayahize ayandi.

Nyuma y’amajonjora yakozwe muri afurika hose, ubu hatahiwe icyiciro kibanziriza icya nyuma aho amakipe 12 yabonye itike y’iki cyiciro azahurizwa mu matsinda 2, aho buri tsinda rizaba rigizwe n’amakipe 6 maze amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda, yerekeze mu mikino ya nyuma ya 1/4 izabera i Kigali muri BK Arena, kuva tariki ya 21-27 Gicurasi umwaka utaha.

Itsinda rya mbere ryiswe Nile Conference, rizaba rigizwe n’amakipe 6 nk’uko twabigarutseho haruguru, maze rikinire mu gihugu cya Senegal mu mujyi wa Dakar, kuva tariki ya 11-21 Werurwe 2023, itsinda rya 2 ryiswe Sahara Conference naryo rizaba rigizwe n’amakipe 6, aho ryo rizakinira mu gihugu cya Misiri mu mujyi wa Cairo.

BAL 2023 izatangira muri Werurwe umwaka utaha

Hanyuma amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda azahurire i Kigali muri BK Arena kuva tariki ya 21-27 Gicurasi 2023, maze akine umukino umwe wo gukuranamo (knockout), izizakomeza zihite zerekeza muri ½ na final.

Ni ku nshuro ya 3 iri rushanwa rigiye kuba kuva ryatangizwa ku mugaragaro ku nshuro yaryo ya mbere, umuhango wabereye i Kigali muri 2021 akaba ari naho ryakomeje gusorezwa kujyeza na magingo aya.

Ikipe ya REG Basketball Club niyo rukumbi izahagararira u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, ihigitse Patriots bari bahanganye mu mikino ya kamarampaka.

Uyu kandi ni wo mwaka wa nyuma u Rwanda rwakira imikino ya nyuma ya BAL, nk’uko biri mu masezerano u Rwanda rwari rwaragiranye n’abategura iri rushanwa.

Irushanwa rya BAL riheruka ryegukanywe n’ikipe ya Us Monastir yo muri Tuniziya, itsinze ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83 kuri 72.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Impanuka yahitanye babiri, batatu barakomereka

Abanyonzi babiri bagonzwe n’imodoka bahita bitaba Imana, abanyamaguru batatu barakomereka bikabije, mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango bya RAC016 G yataye umuhanda, ikaba yabereye mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamugari, Umudugudu w’Akarubimbura, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022 Akarere ka Gasabo, Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, avuga ko abapfuye ari Ndahayo Ibrahim w’imyaka 25 na […]

todayDecember 16, 2022 167

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%