Ku wa 14 Ukuboza 2022 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rw’akarere ka Ngoma bwaregeye Urukiko dosiye bukurikiranyemo abagabo bafashwe bacuruza amahembe y’ inzovu.
Ku bufatanye bw’ inzego z’ ibanze n’ abaturage baturiye hafi ya Pariki y’ Akagera, hafashwe abagabo babiri bafite amahembe y’ inzovu bashaka abayagura.
Ibi byabaye tariki ya 02 Ukuboza 2022, mu mudugudu wa Rwakigeri, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza, aho ayo mahembe yari afite centimetero 37 ku mugongo w’ inyuma, na centimetero 35 ku mugongo w’ imbere, yombi akaba afite garama magana arindwi (700g) akaba afite agaciro k’amafaranga ibihumbi Magana atanu na cumi na bine (514.500 frw).
Aba bombi bakaba bemera icyaha. Itegeko rivuga ko umuntu ku giti cye ucuruza igikanka cy’ikinyabuzima ndangasano cyashyizwe ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko atabifitiye uruhushya aba akoze icyaha.
Guhera mu ntangiriro za Werurwe umwaka utaha, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika, rizwi nka Basketball Africa League (BAL) rirongera gukinwa ku nshuro yaryo ya 3. Irushanwa rya BAL ryagarutse Imijyi nka Dakar muri Senegal, Cairo mu Misiri na Kigali mu Rwanda, niyo izakinirwamo iri rushanwa rihuza ibihangange mu kudunda umupira wa Basketball, cyane ko amakipe yitabira aba ari ayahize ayandi. […]
Post comments (0)