Inkuru Nyamukuru

Ngoma: Babiri bakurikiranyweho gucuruza amahembe y’Inzovu

todayDecember 16, 2022 145

Background
share close

Ku wa 14 Ukuboza 2022 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rw’akarere ka Ngoma bwaregeye Urukiko dosiye bukurikiranyemo abagabo bafashwe bacuruza amahembe y’ inzovu.

Ku bufatanye bw’ inzego z’ ibanze n’ abaturage baturiye hafi ya Pariki y’ Akagera, hafashwe abagabo babiri bafite amahembe y’ inzovu bashaka abayagura.

Ibi byabaye tariki ya 02 Ukuboza 2022, mu mudugudu wa Rwakigeri, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza, aho ayo mahembe yari afite centimetero 37 ku mugongo w’ inyuma, na centimetero 35 ku mugongo w’ imbere, yombi akaba afite garama magana arindwi (700g) akaba afite agaciro k’amafaranga ibihumbi Magana atanu na cumi na bine (514.500 frw).

Aba bombi bakaba bemera icyaha. Itegeko rivuga ko umuntu ku giti cye ucuruza igikanka cy’ikinyabuzima ndangasano cyashyizwe ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko atabifitiye uruhushya aba akoze icyaha.

Nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 65 y’ itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima aho rivuga ko ucuruza ibikanka, ahanishhwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi y’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Basketball: Irushanwa rya BAL ryagarutse

Guhera mu ntangiriro za Werurwe umwaka utaha, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika, rizwi nka Basketball Africa League (BAL) rirongera gukinwa ku nshuro yaryo ya 3. Irushanwa rya BAL ryagarutse Imijyi nka Dakar muri Senegal, Cairo mu Misiri na Kigali mu Rwanda, niyo izakinirwamo iri rushanwa rihuza ibihangange mu kudunda umupira wa Basketball, cyane ko amakipe yitabira aba ari ayahize ayandi. […]

todayDecember 16, 2022 57

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%