Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Gerenade yaturikanye abana babiri

todayDecember 17, 2022 65

Background
share close

Umwana witwa Mugisha Tito yaturikanywe na Gerenade ahita apfa, uwitwa Niyonkuru Thomas w’imyaka icyenda arakomereka bikabije. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangarije Kigali Today ko ibi byago byabereye mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Kabeza.

Ibi byabaye tariki 15 Ukuboza 2022 nyuma y’uko aba bana batoraguye gerenade mu murima, bajya kuyicuruza ku musore witwa Ishimwe Evariste usanzwe agura ibyuma by’injyamani bashaka kuyimugurisha arayanga, hashize akanya gato irabaturikana.

Ati “Abana bayigumanye uwo mugabo amaze kuyanga ihita iturika umwe ahita apfa undi imukomeretsa mu maso. Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Muhororo, uwakomeretse na we agezwa kwa muganga kugira ngo yitabweho”.

CIP Mucyo avuga ko bamenye amakuru ko iyo Gerenade ari iyatakaye mu bihe by’intambara atari gerenade yari ibitswe n’abantu ngo bayikoreshe mu bikorwa bibi.

CIP Mucyo asaba abantu bakuru ndetse n’abakiri bato kwirinda gukinisha ibyuma batoraguye batabizi ndetse aho babibonye bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo bitegurwe.

Ati “Haba umwana cyangwa umuntu mukuru ntawe ukwiye gukinisha ikintu atazi, by’umwihariko ababyeyi bakwiye kubikangurira abana ndetse na bo aho babibonye bagatanga amakuru ku buyobozi bubifite mu nshingano kugira ngo babafashe kubituritsa bidahitanye ubuzima bw’abantu”.

Impamvu asaba abantu kwitondera gukinisha ikintu batazi ni uko hari aho usanga ibikoresho by’intambara byaragiye bitakara bikarengwaho n’itaka bikazagaragara hashize igihe kirekire.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Intara z’u Burundi zigiye kuba 5 zivuye kuri 18

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yemeje ku wa kane, ijana kw’ijana, umushinga w'itegeko rigenga isubirwamo ry’imbibi z’intara, amakomine n'amazone mu rwego rwo kwegereza ubutegetsi abaturage. Intara z'u Burundi zigiye kuba 5 zivuye kuri 18 Nk’uko biri muri uwo mushinga w’itegeko wemejwe ku wa 15 Ukuboza 2022, Intara z’u Burundi zigiye kuba 5 mu gihe zari 18. Izo ni Bujumbura, Gitega, Butanyerera, Buhumuza na Burunga. Izo ntara eshanu zizaba zigizwe n’amakomine […]

todayDecember 16, 2022 148

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%