Inkuru Nyamukuru

U Burusiya bwarashe ibisasu bya misile birenga 70 ku butaka bwa Ukraine

todayDecember 17, 2022 78

Background
share close

U Burusiya bwarashe ibisasu bya misile birenga 70 ku butaka bwa Ukraine mu gitondo cyo kuwa gatanu. Ni kimwe mu bitero bikomeye cyane u Burusiya bugabye muri Ukraine kuva butangiye intambara muri icyo gihugu.

Ibyo bitero byatumye amashanyarazi abura mu gihugu cyose nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Ukraine. Ndetse abantu 2 bahasize ubuzima ubwo igisasu cyaraswaga kuri imwe mu igorofa ituwemo rwagati mu mujyi wa Kryvyi Rih, ni mu gihe undi umwe yapfuye nyuma y’ibisasu byaraswaga mu mugi wa Kherson mu majyepfo ya Ukraine.

Abayobozi bashyizweho n’u Burusiya mu bice byigaruriwe n’icyo gihugu mu burasirazuba bwa Ukraine batangaza ko abantu 11 baguye mu bitero bya misile u Burusiya bwagabye kuwa Gatanu.

Abayobozi ba Ukraine bari batangaje ku wa Kane ko u Burusiya bufite gahunda yo kugaba ibitero bikomeye mu ntangiriro z’umwaka wa 2023. Intambara muri Ukraine imaze gusenya byinshi cyane mu bice bitari bike bya Ukraine.

U Burusiya bwagabye ibitero by’ibisasu bya misile mu nganda zitanga amashanyarazi muri Ukraine inshuro zitari nke kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka.

Ijywi rya Amerika ritangaza ko ibitero byo kuwa gatanu bisa n’ibyangije ibintu byinshi kurusha ibindi bitero byabayeho.

U Burusiya bwo buvuga ko ibitero byabwo bigenewe guca intege igisirikare cya Ukraine. Nyamara abayobozi ba Ukraine bavuga ko ibyo bitero ari ibyaha byo mu ntambara.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hasojwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi byatwaye asaga Miliyari 2Frw

Polisi y'u Rwanda yateye inkunga ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage bifite agaciro k’asaga miliyari 2 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihugu hose, mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo (Police Month) mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 imaze ishinzwe. Ni ibikorwa byakozwe Ku bufatanye na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Minisiteri y'ibidukikije, Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (LODA) n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) birimo gucanira ingo […]

todayDecember 17, 2022 53

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%