Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, arasaba abo byagaragaye ko barwanira kubarirwa mu cyiciro cy’abakennye kubicikaho, ahubwo bagaharanira gukora bagatera imbere.
Minisitiri Musabyimana asaba abantu ku kurwanira kuba mu cyiciro cy’abakene
Yabigarutseho tariki 16 Ukuboza 2022, ubwo yaganiraga n’abatuye i Shaba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, nyuma yo gutaha bimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda yagejeje ku batuye muri aka karere.
Aha i Shaba hari ingo zibarirwa mu 170 zo mu Mudugudu wose wa Kumuganza, Polisi y’u Rwanda yahaye amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.
Mu ijambo rye, Minisitiri Musabyimana hari aho yagize ati “Hari ahantu henshi tujya tukavuga ngo turakira ibibazo, wajya kubona ukabona mu bantu 50 bashyize urutoki hejuru turi kurwanira kuvuga ko gitifu yanze kudushyira mu bakene. Turifuza ko ibyo bintu tubicikaho.”
Yunzemo ati “Ahubwo n’uwo bibeshye bagashyira mu bakene, ajye atubwira ko aharanira kubivamo. Sibyo? Kuko turifuza ko rwose tutagira Abanyarwanda baheranywe n’ubukene.”
Minisitiri Musabyimana yaboneyeho gushishikariza abatuye ku Kitabi kurushaho gukunda umurimo.
Yagize ati “Biragoye gutekereza ibikorwa byaguteza imbere udafite aho ukinga umusaya. Aya mazi mwubakiwe ndetse n’umuriro mwahawe ni ukugira ngo murusheho kongera amasaha yo gukora. Niba wakoraga amasaha makeya wihutira gutanguranwa n’umwijima, ushobora noneho kongera amasaha yo gukora, ugataha uzi ko ufite urumuri mu rugo.”
Yanavuze ko abahawe umuriro w’imirasire y’izuba uzanabafasha kurushaho kugira isuku mu nzu, kuko hari udukoko twajyaga twihisha mu nzu kubera ko hatabona tutazongera kuhagaragara.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yasangije abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga ifoto ari kumwe n’umugore we bamaze kubyarana abana babiri. Bruce Melodie ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga yayiherekeresheje amagambo agaragaza ko bazabana kugeza mu busaza bwe. Yagize ati: “Birampagije kwizera ko ubu jye nawe turiho. Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza” Ni ifoto yahise ikurura amarangamutima ya benshi, bamwereka ko bishimiye kuba aberetse umufasha we, ndetse bamwe banamwizeza ko umunsi azatangaza ubukwe bwabo […]
Post comments (0)