Inkuru Nyamukuru

RDC: Abagera 169 nibo bamaze guhitanwa n’imvura i Kinshasa

todayDecember 17, 2022 75

Background
share close

Ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe imfashanyo, OCHA, byemeje ko abahitanywe n’imvura nyinshi yaguye I Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa kabiri bagera ku 169.

OCHA yemeje iyo mibare ishingiye ku makuru yatangajwe na Leta ya Congo ejo ku wa gatanu. Abakomeretse bamaze kumenyekana baragera kuri 30, inzu zasenyutse ni 280.

Uturere twazahajwe cyane n’ibi biza byaturutse ku mvura nyinshi nkuko bigaragara mu itangazo rya OCHA ni Mont-Ngafula na Ngaliema ziri mu burasirazuba bwa Kongo.

Iminsi yo kunamira no kwibuka abahitanywe n’iyo myuzure yari yashizweho ku rwego rw’igihugu yarangiye ejo ku wa gatanu. Ni icyunamo cyamaze iminsi itatu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ducike ku kurwanira kuba mu cyiciro cy’abakene – Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, arasaba abo byagaragaye ko barwanira kubarirwa mu cyiciro cy’abakennye kubicikaho, ahubwo bagaharanira gukora bagatera imbere. Minisitiri Musabyimana asaba abantu ku kurwanira kuba mu cyiciro cy’abakene Yabigarutseho tariki 16 Ukuboza 2022, ubwo yaganiraga n’abatuye i Shaba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, nyuma yo gutaha bimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda yagejeje ku batuye muri aka karere. Aha i Shaba hari ingo zibarirwa […]

todayDecember 17, 2022 44

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%