Indege ya RwandAir itwara imizigo, ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022, yakoze urugendo rwayo rwa mbere rwerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Indege ya B737-800SF yakiriwe neza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Sharjah, ariko ingano y’ibicuruzwa yari ipakiye ntibyatangajwe.
Ikinyamakuru New Times gitangaza ko ibyinshi mu bicuruzwa iyo ndege yari itwaye harimo avoka ndetse n’ibindi bitandukanye bishobora kwangirika. Ndetse iyo ndege ngo yari yuzuye ibicuruzwa.
Biteganijwe ko izajya ikora ingendo eshatu mu cyumweru itwara ibicuruzwa biva imbere mu gihugu byoherejwe ku isoko rya UAE.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, abinyijije kuri Twitter yavuze ko ari intambwe ishimishije kuba iyi ndege ya RwandAir yatangiriye ingendo zayo muri iki gihugu.
Mu mpera za Ugushyingo nibwo RwandAir yaguze B737-800SF. Ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura Toni 23.904 ikazigeza mu ntera y’ibilometero 3700 nta kibazo.
Iyi ndege itwara imizigo izatangira ikorera ingendo muri UAE ndetse n’izindi nke z’imbere muri Afurika, icyerekezo iyi sosiyete nyarwanda ivuga ko kizafasha mu gusuzuma neza uko isoko rihagaze.
Isoko ry’ingenzi ry’u Rwanda haba ku byoherezwa n’ibiva mu mahanga ni Uburayi na UAE.
Ubu RwandAir ikorera mu byerekezo 29 birimo ibice bya Afurika yo Burasirazuba, Hagati, Iburengerazuba, n’amajyepfo, Uburasirazuba bwo hagati, Uburayi na Aziya.
Ibiro by'umuryango w'abibumbye bishinzwe imfashanyo, OCHA, byemeje ko abahitanywe n’imvura nyinshi yaguye I Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa kabiri bagera ku 169. OCHA yemeje iyo mibare ishingiye ku makuru yatangajwe na Leta ya Congo ejo ku wa gatanu. Abakomeretse bamaze kumenyekana baragera kuri 30, inzu zasenyutse ni 280. Uturere twazahajwe cyane n'ibi biza byaturutse ku mvura nyinshi nkuko bigaragara mu itangazo rya OCHA ni Mont-Ngafula na […]
Post comments (0)