Inkuru Nyamukuru

Ba rwiyemezamirimo batandatu batsindiye igishoro cya ‘BK Urumuri’

todayDecember 18, 2022 74

Background
share close

Banki ya Kigali (BK Plc), ibifashijwemo n’Ikigo Inkomoko giteza imbere amahugurwa, yatanze inguzanyo izishyurwa nta nyungu kuri ba rwiyemezamirimo bato batandatu muri 25 bari bamaze amezi atandatu bahugurwa.

Abatsinze muri iyi gahunda ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya gatandatu, barimo ikigo cyitwa Kanyana World Ltd gikora imyenda, cyahawe Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi 500.

Ikigo cyitwa Kimonyi Women Development Group gihinga imboga n’imbuto mu mirima itwikiriye yitwa ’green house’, na cyo cyahawe amafaranga angana na miliyoni enye.

Icyitwa ’Holly Trust’ gikora amavuta yo kwisiga mu mbuto za sezame, avoka n’ibindi, cyegukanye Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, icya ’Afia Group’ gicuruza imiti gikoresheje ikoranabuhanga na cyo gihabwa miliyoni eshatu n’ibihumbi 500Frw.

Icyitwa ’Chameleon Resources’ gikora kikanacuruza ibikinisho by’abana na cyo cyahawe miliyoni eshanu, mu gihe uruganda ’Family Pride Backery’ rukora ibikomoka ku ifarini birimo imigati rwahawe amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye.

Mu batsindiye ayo mafaranga baganiriye n’Itangazamakuru hari Mukantabashwa Jeanne D’Arc, uyobora Kimonyi Women Development Group, uvuga ko bahaye akazi abagore 276 bagemura umusaruro ku bakiriya bo hirya no hino mu Gihugu.

Agira ati “Amafaranga twahawe icyo azadufasha, ubu tugiye gushyiraho iduka ry’inyongeramusaruro (imbuto, ifumbire n’imiti) bitari ibyo mu nganda, bizajya bihabwa abahinzi dukorana.”

Muhoza Christian wa Chameleon Resources, na we avuga ko bagiye kugura imashini zo gukora ibikinisho by’abana byinshi kurushaho, kuko ubusanzwe ngo ibyo bikinisho bajyaga kubikoresha ahandi.

Muhoza ati “Ibintu byacu byinshi bizajya mu mashuri y’incuke no ku bana bakiri mu rugo, Leta izashyiramo imbaraga kuko ibi ni ibintu bishyashya mu Gihugu, dukora ibitabo bifasha ubwonko bw’abana kwiga gusoma, iyo batangiye ari bato binyuze mu bikinisho bituma bakunda Ishuri.”

Ni ibikinisho bakora mu biti no mu myenda, ku buryo umuntu ashobora koza ibitabo cyangwa kubimesa mu gihe byanduye.

Umuyobozi w’Ibikorwa bya Inkomoko (Managing Director), Aretha Rwagasore, avuga ko aba barwiyemezamirimo bato bamaze igihe biga uburyo bwo gushora bunguka, ibijyanye n’imisoro, imenyekanishabikorwa ndetse n’uburyo bakwamamaza ibicuruzwa byabo.

Rwagasore yakomeje agira ati “Abagize inteko itoranya imishinga ihabwa ibihembo (judges) bareba niba ubwo bucuruzi bushobora gukura, kuzana impinduka mu baturage, ndetse no kuba bwinjiza amafaranga kandi bugaragaza amahirwe yo gukomeza kwaguka.”

Yongeraho ko 30 bamaze guhabwa igishoro cya BK Urumuri kuva muri 2017, bose baguma ari abakiriya ba Banki ya Kigali, ndetse bagakomeza gukorana na Inkomoko ibaha ubujyanama.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibigo bito n’ibiciritse (SMEs) muri Banki ya Kigali, Darius Mukunzi, avuga ko gahunda ya BK Urumuri izakomeza guteza imbere ibigo byinshi kurushaho.

Mukunzi avuga ko mu gihe Banki ya Kigali yizihiza isabukuru y’imyaka irenga 50 imaze ishinzwe, yiyemeje gufasha ibigo bigaragaza ko na byo byakora ubucuruzi bushobora kumara imyaka irenga 50.

Gusozwa kw’amarushanwa ya BK Urumuri, kwitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Richard Niwenshuti.

Niwenshuti ashimira Julienne Oyler, washinze ikigo Inkomoko mu myaka 10 ishize, akaba asaba ko habaho ibindi bigo byinshi nka cyo.

Ni ikigo gitanga ubujyanama n’amahugurwa ku bakora ubucuruzi, kikabahuza n’abafatanyabikorwa ndetse n’amasoko bashobora kujyanamo umusaruro.

Inkomoko kugeza ubu imaze kwagukira mu bihugu bya Ethiopia na Kenya.

Rwiyemezamirimo muto wese wifuza guhatana mu marushanwa ngarukamwaka ya BK Urumuri, yuzuza imbonerahamwe abona ku rubuga www.inkomoko.com, cyangwa agahamagara telefone +250 788 358 639 bakamubwira uko yabigenza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Indege itwara imizigo ya RwandAir yakoze urugendo rwa mbere muri UAE

Indege ya RwandAir itwara imizigo, ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022, yakoze urugendo rwayo rwa mbere rwerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Indege ya B737-800SF yakiriwe neza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Sharjah, ariko ingano y’ibicuruzwa yari ipakiye ntibyatangajwe. Ikinyamakuru New Times gitangaza ko ibyinshi mu bicuruzwa iyo ndege yari itwaye harimo avoka ndetse n'ibindi bitandukanye bishobora kwangirika. Ndetse iyo ndege ngo yari yuzuye ibicuruzwa. Biteganijwe ko izajya ikora […]

todayDecember 17, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%