Inkuru Nyamukuru

Serge Iyamuremye yakoze ubukwe n’umugore we utuye muri USA

todayJanuary 3, 2023 94

Background
share close

Umuhanzi Serge Iyamuremye yakoze ubukwe n’umugore we utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Uburiza Sandrine.

Ni ubukwe bwabaye tariki 1 Mutarama 2022, bibera muri Leta ya Texas, ahari hakoraniye inshuti n’abavandimwe b’uyu muhanzi.

Ni ibirori byabaye mu buryo bw’ibanga rikomeye, kuko na bake bari batumiwe basabwe kudafata amafoto.

Muri Nyakanga 2022 nibwo Iyamuremye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akihagera we n’umukunzi we bahise batangira imyiteguro y’ubukwe bwabo.

Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zikunzwe zo guhimbaza Imana, nka ‘Yesu agarutse’ yakoranye na James & Daniella, ‘Biramvura’, ‘Urugendo’ yakoranye na Israel Mbonyi n’izindi nyinshi zitandukanye yamenyekaniyeho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibihumbi by’abafana bakiriye Cristiano Ronaldo nk’umwami

Rutahizamu w'umunya-Porugal Cristiano Ronaldo yakiriwe nk’Umwami muri Arabie Saoudite aho aza kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Al Nassr.  Nk’uko byatangajwe na televiziyo ya leta ya Al Ekhbariya, uyu mugabo w'imyaka 37, wegukanye ibihembo bitanu bya Ballon d'or, yasesekaye ku murwa mukuru wa Arabiya Sawudite ku mugoroba wo ku wa mbere, ari kumwe n'umuryango we yakirwa nabafana bagera ku bihumbi. Uyu mukinnyi umaze iminsi atandukanye na Manchester United biteganyijwe ko kuri uyu […]

todayJanuary 3, 2023 66

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%