Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yakomoreye amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi kongera guterana, byari byaraciwe n’uwo yasimbuye.
Perezida Hassan yabivugiye mu ngoro ya Leta, kuri uyu wa kabiri mu nama yagiranye n’abayobozi b’amashyaka ya politiki.
Uwo yasimbuye Nyakwigendera, John Magufuli yari yaciye guterana kw’amashyaka atavuga rumwe na Leta mu 2016, nyuma y’umwaka umwe agiye ku butegetsi, avuga ko bishobora kuvamo urugomo.
Perezida Hassan yagize ati: “Inshingano zacu ni ukubarinda, mugakora inama mu mutuzo, mukazirangiza neza kandi mugataha amahoro. Inshingano zanyu nk’ishyaka rya politiki ni ugukurikiza amategeko uko ari. Reka dukore politiki twubaka, tudasenya”.
Kuva yajya ku butegetsi, nyuma y’urupfu rwa John Magufuli mu 2021, Perezida Suluhu Hassan yagiye akora ibitandukanye n’uwo yasimbuye, byafatwaga nk’ibyibasira abanyepolitiki batavugaga rumwe nawe.
Bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko intambwe perezida Suluhu yateye, igomba kuba inkingi ya demokarasi mu gihugu. Mu magambo yagiye ageza ku banyatanzaniya, Perezida Suluhu Hassan yagiye agusha ku bibazo by’ingenzi bigira ingaruka ku banyatanzaniya by’umwihariko demokarasi, azamura icyizere cy’impinduka.
Abatuye Umurenge wa Buyoga, Burega na Ntarabana mu Karere ka Rulindo, basoje umwaka wa 2022 bakirigita ifaranga kubera iterambere bamaze kugeraho, babikesha ubuhinzi bujyanye n’igihe, buhira imyaka. Uru rusenda rukunzwe cyane mu mahanga rukomeje kwinjiriza abaturage amafaranga Byari ibyishimo kuri bo ku itariki ya 27 Ukuboza 2022, ubwo abahinga mu gace ka Gasharu mu Murenge wa Burega basaruraga urusenda rungana n’ibiro 2,449 aho ikilo kimwe kigurishije kuri 500Frw, bemeza ko […]
Post comments (0)