Inkuru Nyamukuru

Bitarenze 2023 Imirenge SACCO yose izaba ikoresha ikoranabuhanga

todayJanuary 4, 2023 31

Background
share close

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo iravuga ko bitarenze mu mwaka wa 2023, ibigo by’Imari byose by’Imirenge SACCO bizaba bikoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zose, harimo niz’inguzanyo.

Bitarenze 2023 Imirenge SACCO yose izaba ikoresha ikoranabuhanga

N’ubwo mu Rwanda habarirwa ibigo by’Imari by’Imirenge SACCO 416, bibarizwa hirya no hino mu Gihugu, kugeza ubu ibikoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi ni 68 gusa.

Bamwe mu banyamuryango b’Imirenge SACCO bataragerwaho n’iryo koranabuhanga bavuga ko bagorwa n’imitangire ya serivisi y’uburyo busanzwe, kubera ko bamara umwanya munini bari ku murongo bategereje guhabwa serivisi bakeneye, ku buryo basanga bagejejweho uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora kubafasha kubona serivisi bakeneye mu buryo bwihuse, kuko hari n’izidasaba ko ubanza kugera ku kigo cy’imari ahubwo ukabikorera aho wibereye.

Naho abamaze kugerwaho n’iri koranabuhanga bo bararivuga imyato, kubera ko byihutisha imitangire ya serivisi ugereranyije na mbere, kubera ko batakijya mu mafishi kubashakiramo, bigatuma byihuta kurushaho.

Umukozi ushinzwe gushyira serivisi za Leta mu ikoranabuhanga, Angela Munezero, avuga ko bisaba kwitonda ari nayo mpamvu rimwe na rimwe bitindaho gato.

Ati “Niba wari ufite ideni wafashe mu myaka itanu ishize, hagomba kwitonderwa gushyira amakuru muri sisiteme yerekana uko wagiye wishyura iyo nguzanyo wafashe muri Banki, kugira ngo bidufashe ko ahandi hose uzagera muri ya Sacco wabasha guhabwa ya serivisi, ibyo rero nibyo dutindamo kugira ngo ayo makuru yose ajye mu ikoranabuhanga, habeho n’uburyo bwo kwemeza ko ayo makuru ariyo, noneho abakoresha SACCO babashe kungukira muri uko gushyira serivisi mu ikoranabuhanga”.

Muri Sacco 68 zimaze gushyirwamo ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, harimo 35 zo mu Mujyi wa Kigali, 21 zo mu Karere ka Gicumbi n’izindi 12 zo mu Karere ka Rubavu.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yiyemeje ko bitarenze muri Gashyantare 2023, SACCO 17 zo mu Karere ka Nyamagabe hamwe n’izindi 14 zo mu Karere ka Rwamagana nazo zizaba zashyizwe mu ikoranabuhanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi Guterana

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yakomoreye amashyaka ya politiki atavuga rumwe n'ubutegetsi kongera guterana, byari byaraciwe n'uwo yasimbuye. Perezida Hassan yabivugiye mu ngoro ya Leta, kuri uyu wa kabiri mu nama yagiranye n’abayobozi b’amashyaka ya politiki. Uwo yasimbuye Nyakwigendera, John Magufuli yari yaciye guterana kw’amashyaka atavuga rumwe na Leta mu 2016, nyuma y’umwaka umwe agiye ku butegetsi, avuga ko bishobora kuvamo urugomo. Perezida Hassan yagize ati: “Inshingano zacu ni […]

todayJanuary 3, 2023 118

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%