Quavious Keyate Marshall, Umuhanzi w’Umunyamerika wamamaye nka ‘Quavo’, yatangiye umwaka mushya ari kumwe n’inshuti ze za kera, nyuma y’igihe atagaragara mu ruhame bitewe n’urupfu rwa Takeoff bahoranye mu itsinda rya ‘Migos’.
Uyu muraperi ntiyigeze yigaragaza nyuma y’urupfu rwa Takeoff rwabaye mu Gushyingo 2022, ariko yongeye kugaragara i St. Barts mu biruhuko.
Quavo yagaragaye ari mu birori hamwe na Diddy, French Montana, Fabolous, Yung Miami, Drake ndetse na Lil Baby.
Quavo yagaragaraga nk’uri mu mwuka mwiza, akikijwe n’inshuti ndetse anamwenyura ku maso ubwo yatangiraga umwaka wa 2023.
Diddy yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto ya Quavo yamwenyuye, ari iruhande rwe na Meek Mill ubwo bari mu birwa bya Karayibe mu bwato bw’akataraboneka bwiswe ‘victorious’ bwa miliyoni 117 z’amadorali (arenga miliyari 117 z’amanyarwanda).
Igihe yari i St. Barts, Quavo yanahuye na mugenzi we Drake bakoranye indirimbo ‘Walk It Talk It’. Drake yashyize ahagaragara ifoto yerekana imyambarire ya Quavo, ndetse n’uburyo imisatsi ye yari iboshywe n’isaha y’agaciro gahambaye.
Ni ubwa mbere Quavo agaragara ku mugaragaro kuva Takeoff yashyingurwa. Ntiyigeze ashyira ikintu na kimwe ku mbuga nkoranyambaga ze kuva ku ya 12 Ugushyingo 2022, umunsi ukurikira ishyingurwa rya Takeoff.
Mu magambo yakoze benshi ku mutima, Quavo yagize ati “Biragoye cyane kukubwira ko ngukumbuye kuko buri gihe uhorana nanjye kandi byose twakoreraga hamwe.
Hagati aho, Offset na we bahoranye mu itsinda rya ‘Migos’ yizihizaga umwaka mushya i Miami hamwe n’umugore we Cardi B. Byari bihe bitoroshye kuri Offset, wagaragaje ko yumva amerewe nabi kuva yabura mubyara we.
Ku rubuga rwe rwa twitter yanditse ati “Ntabwo byoroshye kumwenyura kuko ibyabaye bimpora mu mutwe”.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo iravuga ko bitarenze mu mwaka wa 2023, ibigo by’Imari byose by’Imirenge SACCO bizaba bikoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zose, harimo niz’inguzanyo. Bitarenze 2023 Imirenge SACCO yose izaba ikoresha ikoranabuhanga N’ubwo mu Rwanda habarirwa ibigo by’Imari by’Imirenge SACCO 416, bibarizwa hirya no hino mu Gihugu, kugeza ubu ibikoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi ni 68 gusa. Bamwe mu banyamuryango b’Imirenge SACCO bataragerwaho n’iryo koranabuhanga bavuga ko […]
Post comments (0)