Inkuru Nyamukuru

Ukraine yemeje ko u Burusiya bugiye kongera ibitero buyigabaho

todayJanuary 4, 2023 45

Background
share close

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko u Burusiya bufite gahunda yo kongera imibare y’abasirikare mu rwego rwo kugaba ibitero bikomeye bundi bushya.

Zelensky yatangaje ibyo nyuma y’aho habaye igitero cyahitanye abasirikare b’u Burusiya batari bake mu mujyi wa Makiivka mu ntara ya Donetsk mu burasirazuba bwa Ukraine.

Abayobozi ba Ukraine bamaze ibyumweru bitari bike batangaza ko Perezida w’u Burusiya, Vladidmir Putin afite gahunda yo kwinjiza umubare munini w’abaturage mu gisirikare ndetse no gufunga imipaka ngo hatagira abazahunga igihugu kubera ubwoba bwo kwinjizwa mu gisirikare ku mbaraga.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky avuga ko abayobozi b’u Burusiya bazakora ibishoboka byose kugirango bahindure uko ibintu byifashe ku rugamba. Perezida Zelensky yabitangaje mw’ijambo yavuze mu buryo bwa videwo ku wa kabiri.

Yasobanuye ko biteguye kuburizamo gahunda y’u Burusiya ku buryo abakora ibikorwa by’iterabwoba bazatsindwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Luvumbu na rutahizamu wo muri Congo mu batangiye imyitozo ya Rayon Sports (AMAFOTO)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura iteganyijwe taliki ya 20 Mutarama uyu mwaka. Héritier Luvumbu yakoze imyitozo ya mbere mu Nzove Ni imyitozo yabereye aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ahazwi nko mu Nzove, aho iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi basanzwe ba Rayon Sports ndetse n’umukinnyi Héritier Nzinga Luvumbu iyi kipe imaze iminsi isinyishije. Abakinnyi 17 ni bo […]

todayJanuary 4, 2023 156

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%