Inkuru Nyamukuru

USA: urugero rw’ubushomeri rwaragabanutse

todayJanuary 6, 2023 38

Background
share close

Imibare igaragaza ko urugero rw’ubushomeri rwagabanutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize biturutse ahanini ku mirimo yiyongereye muri uko kwezi.

Imirimo muri USA yariyongereye ku rwego rutari rwitezwe, nk’uko byagaragajwe mu cyegeranyo leta yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu. Icyo cyegeranyo kigaragaza ko isoko ry’umurimo ryari rihagaze neza. Isoko ry’umurimo ryari rumwe mu rwego rwari ruteyye amakenga mu gihe banki nkuru y’igihugu yarimo irwana no gutuma ifaranga rikomeza guta agaciro.

Mu gihe Banki nkuru y’Amerika yazamuye inyungu ku nguzanyo inshuro zitari nke, imibare yababona akazi yakomeje gugagarara neza. Kugeza ubu igiteye impungenge abayobozi n’uko imishahara iri hejuru cyane ishobora gutuma urugero rw’itumbagira mu gaciro kw’idolari rukomeza kuba hejuru.

Umwaka ushize m’Ukuboza, abatanga akazi batangaza ko hakiriwe abakozi 223,000 naho m’Ugushyingo bari 256,000. Nyamara iyo mibare yo mu kwezi kwa 12 iracyari hejuru y’iyo abahanga bari biteze nk’uko bitangazwa na minisiteri ishinzwe umurimo ndetse ko rugero rw’ubushomeri rwagabanutse rugera uri 3.5%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abaguze ibinyabiziga muri cyamunara ya Polisi barasabwa kugana RRA bagakorerwa ’mutation’

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Jean Paulin Uwitonze, avuga ko bashobora kwandika moto kuri ba nyirazo baziguze muri cyamunara ya Polisi(gukora mutation), aho gutinzwa no gusaba izo serivisi kuri Polisi y’u Rwanda. RRA ikorera mutation abaguze ibinyabiziga muri cyamunara ya Polisi Hari abo mu Ntara y’Iburasirazuba baheruka kugura moto mu cyamunara ya Polisi mu kwezi k’Ukwakira 2022, bakomeje kwinuba bavuga ko batinze gukorerwa iryo hererekanya (mutation) ryabahesha gusaba […]

todayJanuary 6, 2023 269

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%