Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Nyamasheke, ku wa Kane tariki ya 5 Mutarama, yafashe amabalo icyenda y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Igizwe n’mabalo 6 yafatiwe mu rugo rumwe ruherereye mu mudugudu wa Rugaragara, akagari ka Butare mu murenge wa Gihombo n’andi mabalo 3 yari yahishwe mu rutoki ruherereye mu kagari ka Kibingo nako ko mu murenge wa Gihombo.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko abafashwe ari uwitwa Niyonshuti Daniel w’imyaka 23 na Ndikuryayo Medard w’imyaka 33 bacyekwaho kugira uruhare mu kuzana ayo mabalo muri ruriya rugo.
Yagize Ati: “Tugendeye ku makuru twahawe n’umuturage, amabalo 6 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu Rwanda ivanywe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) icishijwe mu nzira zitemewe yamaze gufatwa, asanzwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Rugaragara.”
Yakomeje agira ati: “Ni nyuma y’uko habanje gufatwa Niyonshuti na Ndikuryayo bivugwa ko ari bo bazanye iyo myenda, bakajya kwerekana urugo yinjijwemo. Abapolisi bageze muri uru rugo barayahasanga, ariko nta muntu uhari kuko nyir’urugo witwa Uwimpuhwe Beatrice bavuga ko ari we nyirayo yari yamaze gucika.”
Amakuru agaragaza ko umugabo we nawe kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Karongi aho akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza magendu.
CIP Rukundo yavuze ko nyuma yaho baje guhabwa andi makuru ko hari indi myenda ya caguwa babonye ihishwe mu rutoki rwo mu kagari ka Kibingo nayo yahise ifatwa ariko ba nyirayo bakaba bataramenyekana.
CIP Rukundo yashimiye abaturage bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu bashaka kunyereza imisoro kandi ari yo nkingi y’iterambere ry’Igihugu.
Post comments (0)