Inkuru Nyamukuru

Kiyovu Sports yashyizeho Perezida mushya usimbura Mvukiyehe Juvenal

todayJanuary 9, 2023 157

Background
share close

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje impinduka mu buyobozi bwayo nyuma yo kwegura kwa Mvukiyehe Juvenal wahise ahabwa izindi nshingano.

Ndorimana Jean François Regis yagizwe Perezida w’agateganyo wa Kiyovu Sports

Nyuma y’iminsi yari ishize Mvukiyehe Juvenal yegura ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports Associationariko akongera agaruka birenze inshuro imwe, ubu Mvukiyehe Juvenal byamaze kwemezwa ko atakiri kuri uwo mwanya.

Ku Cyumweru ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatanagaje ko uwitwa Ndorimana Jean François Regis uzwi ku izina rya General, ari we Perezida mushya w’agateganyo wa Kiyovu Sports Association.

MBONYUMUVUNYI Abdul Karim yagizwe Visi-Perezida wa mbere

Ndorimana Jean François Regis wari umaze igihe gito ari Visi-Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports, yasimbuwe kuri uwo mwanya na MBONYUMUVUNYI Abdul Karim, uyu akaba yari asanzwe muri Komisiyo y’amarushanwa muri Kiyovu.

Mvukiyehe Juvenal yagizwe Perezida wa Kiyovu Sports Company

Mvukiyehe Juvenal wari umaze imyaka ibiri atorewe kuyobora iyi kipe, yagizwe Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Kiyovu Sports Company, iyi ikazaba ari yo ikurikirana inyungu za Kiyovu Sports umunsi ku wundi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Abanyamakuru batandatu bafunzwe bazira videwo yerekana umukuru w’igihugu yihindanyije

Abanyamakuru batandatu muri Sudani y’Epfo batawe muri yombi bazira ko bakwirakwije amashusho agaragaza Perezida Salva Kiir yinyariye, nk’uko bivugwa n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abanyamakuru. Mu kwezi k'Ukuboza umwaka ushize, nibwo hari amashusho yahanahanwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida Kiir yihindanyije ubwo indirimbo yubahiriza igihugu yariho iririmbwa. Abanyamakuru batandatu ba radiyo y’igihugu batawe muri yombi muri iki cyumweru nk'uko BBC ibitangaza. Ishyirahamwe Comité pour la Protection des Journalistes/Committee to Protect Journalists (CPJ) […]

todayJanuary 8, 2023 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%