Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda ingendo zo hanze zitari ngombwa

todayJanuary 9, 2023 68

Background
share close

Mu muhango wo gutora Perezida wa Sena wabereye ku Nteko Inshinga Amategeko kuri uyu Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukora ingendo zo hanze y’Igihugu zitari ngombwa, kuko bituma batuzuza inshingano zabo neza.

Perezida Kagame yifurije imirimo myiza Senateri Dr François Xavier Kalinda

Perezida Kagame yabigarutse mu ijambo rye, nyuma y’amatora yasize Dr Kalinda François Xavier, atorewe kuyobora Sena y’u Rwanda ndetse ahita anarahirira kuzuza inshingano ze.

Impamvu Perezida Kagame yasabye abayobozi kugabanya ingendo zo kujya mu mahanga, ni uko usanga biri mu bibatwara umwanya munini kandi byica akazi, ndetse bigatwara ingengo y’imari nyinshi cyane.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gusaba Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, gukurikirana iby’izo ngendo, ugize aho ajya akamubwira n’impamvu zifatika zimujyanye, basanga nta nyungu z’akazi birimo urwo rugendo rugasubikwa.

Perezida wa Repubulika kandi yibukije Senateri Dr Kalinda, watorewe kuyobora Sena, kwita cyane ku birarane by’ibikorwa byagombaga gukorerwa abaturage, ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

Umukuru w’Igihugu yamusabye ko azuzuza inshingano ze, ariko akareba impamvu ibyo birarane bitakozwe bikagenda bikamara imyaka irenga itatu, ine ndetse bikagera muri itanu.

Perezida Kagame yasabwe Abasenateri kwita ku kibazo cyo gutega imodoka (transport) ku baturage hirya no hino mu gihugu.

Ati “Abaturage uko bagenda buri munsi barambwira ko birimo ikibazo, ibyo nibyo numva mu baturage, ababishinzwe ntawe urakingezaho, wenda murabizi ariko icyo kibazo mugishakire umuti gikemuke burundu”.

Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cy’imisoro idindiza abikorera, abasaba ko byasuzumwa hakarebwa ubwuryo yatangwa ariko ntidindize abikorera.

Perezida Paul Kagame asanga kuremereza imisoro atari byo bituma itangwa ari myinshi, ahubwo hakwiye kurebwa uburyo yatangwa horoherezwa umucuruzi, kugira ngo ibyo akora bikomeze kugenda neza.

Yagize ati “Ntabwo naje hano ngo mvuge uko dukwiye gukaza imisoro, dukwiye kuyongera ariko tunayoroshya”.

Perezida Kagame yasabye Abasenateri gutanga serivisi mu buryo bunoze, kuko biri mu bizamura ubukungu bw’Igihugu, anabibutsa ko ikintu gikwiye gukorwa umunsi umwe, kidakwiye gutegereza iminsi myinshi ngo kibone gukemuka.

Yabibukije ko ubu ari igihe cyo gukora cyane bakavana Abanyarwanda mu ngaruka z’icyorezo cya Covid-19, kuko cyahungabanyije buzima bw’abantu n’ubukungu bw’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu yifurije imirimo myizaPerezida mushya wa Sena, Senateri Dr François Xavier Kalinda anamwemerera ubufatanye, ndetse anashimira Senateri Iyamuremye yasimbuye Augustin, uherutse kwegura ku mirimo ye kubera uburwayi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Senateri Kalinda François Xavier atorewe kuyobora Sena

Senateri Kalinda François Xavier, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023, yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda, indahiro ye ikaba yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Dr Kalinda atorewe uwo mwanya nyuma yo kurahirira kuzuza inshingano ze nk’Umusenateri, akaba agiye kuyobora Sena asimbuye Dr Iyamuremye Augustin, uherutse kwegura kuri uwo mwanya kubera uburwayi nk’uko yabitangaje. Perezida wa Sena Kalinda François Xavier ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba umusenateri muri Sena […]

todayJanuary 9, 2023 56

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%