Inkuru Nyamukuru

DRC: M23 irahakana kuba ikigaragara mu bice yatanze

todayJanuary 9, 2023 146

Background
share close

Umutwe w’inyeshyamba za M23 urahakana amakuru avuga ko ukiri mu gace ka Kibumba ko muri teritwari ya Nyiragongo ubundi bizwi ko yawushyikirije ingabo z’akarere ka EAC zoherejwe muri DR Congo. 

Radio Okapi, igitangazamakuru gifashwa na ONU, ivuga ko abarwanyi ba M23 bakiboneka mu duce twa Kibumba na Buhumba kandi ko bakivuriza inkomere zabo ku bitaro bikuru by’iyo teritwari. 

Okapi ivuga ko amakuru ifite yemeza ko abo barwanyi bashyizeho ubutegetsi bushya mu duce twa Kibumba na Buhumba kandi ubwo butegetsi “busoresha rubanda ruzahaye, bukanabakoresha imirimo y’agahato”. 

Major Willy Ngoma uvugira umutwe wa M2, ubwo yasubizaga ku bivugwa na Radio Okapi, yavuze ko ibyo bavuga batabizi kuko utwo duce twose batakihabarizwa.

Yakomeje avuga ko M23 yavuye muri utwo duce tariki 23 Ukuboza 2022 ikahashyikiriza ingabo z’akarere zizwi nka East African Community Regional Forces (EACRF). 

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize, umwe mu basirikare bo muri EACRF yabwiye BBC ko M23 yasubiye inyuma ikava muri Kibumba, bakaba ari bo bahagenzura.  

Kuri uyu wa mbere, Willy Ngoma yabwiye BBC ko nyuma y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo nacyo bahaye izo ngabo kuwa gatanu, bazakomeza gusubira inyuma hakurikijwe gahunda yashyizweho na EAC. 

Ati: “Gusubira inyuma kwacu ni buhoro buhoro, icyo nicyo abantu batumva. Bazi ko tuzahita dusubira mu misozi y’ibirunga ya Sabyinyo na Mikeno aho twahoze? Ntabwo twasubira inyuma ako kanya nk’uko babitekereza.” 

M23 nubwo irimo gusubira inyuma mu bice bimwe mu cyumweru gishize yigaruriye centre ya Nyamilima iri mu majyaruguru ya Rutshuru yegera umujyi muto wa Ishasha uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo. 

Mu gutanga ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Col John Imani Nzenze wa M23 yabwiye abanyamakuru ko batagamije gufata ibindi bice ariko bafata agace runaka nyuma y’uko batewe n’indi mitwe y’inyeshyamba ifatanyije n’ingabo za leta mu rwego rwo gucecekesha imbunda. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imirwano bivugwa ko ari hagati ya M23 n’ingabo za leta yongeye kumvikana hafi y’umujyi wa Kiwanja muri Rutshuru, nk’uko bamwe mu bari muri aka gace babitangarije BBC.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yongeye gusaba Congo gucyura impunzi zayo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo yavuze amaze kwakira indahiro y’Umukuru mushya wa Sena, Dr François Xavier Kalinda kuri uyu wa Mbere, yongeye gusaba imiryango mpuzamahanga gufatanya na Congo (DRC), gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda. Perezida wa Repubulika Paul Kagame Dr Kalinda yashyizweho n’Umukuru w’Igihugu ku wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2022, kugira ngo asimbure Dr Augustin Iyamuremye, uheruka kwegura mu mpera z’umwaka ushize ku mpamvu z’uburwayi. Perezida […]

todayJanuary 9, 2023 71

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%