Inkuru Nyamukuru

Monalisa: Menya byinshi ku gishushanyo gihenze kurusha inzu, imodoka n’ibindi wumva ko bifite agaciro

todayJanuary 11, 2023 293

Background
share close

Umwe mu banyabugeni bakomeye babayeho ku Isi, Leonardo Da Vinci, yakoze ibihangano by’ibishushanyo bitandukanye harimo nka ‘The Vitruvian Man’ yakoze mu 1485, ‘Annunciation’ yakoze mu 1476, ‘Lady with an Emirne’ yakoze mu 1491 ndetse nibindi.

Igishushanyo cya Monalisa

Mu bihangano yakoze, icyamenyekanye cyane ni icyo yakoze ahagana mu mwaka wa 1503 yise ‘Monalisa’ ubu giherereye i Louvre, i Paris mu Bufaransa.

Monalisa ni igihangano kimaze imyaka irenga magana atanu. Iyi shusho ni yo yabaye iya mbere igaragaza ubuhanga buhanitse, aho igaragaza umugore mwiza wicaye imbere y’ahantu umuhanzi yahimbiye kandi bigaragara ko ari ahantu nyaburanga.

Igitekerezo cyo gushushanya iyi shusho ya Monalisa, Leonardo Da Vinci, yagikuye ku mugore w’umuherwe wabayeho mu gihugu cy’u Butaliyani witwaga Francesco Del Giocondo. Uyu mugore we witiriwe Monalisa yitwaga Lisa Gherardini.

Bivugwa ko uyu mugore yari mwiza cyane kandi akanagira n’umutima mwiza, ibi ngo byaje gutuma umugabo we Francesco yigira inama yo kumushimira, ni ko gutumira Leonardo Da Vinci wari uzwi cyane mu gukora ibishushanyo kandi by’agatangaza, kugira ngo amukorere icy’akataraboneka kuko uyu muherwe yari afite ishyaka ryo gushimisha umugore we.

Igishushanyo cya Monalisa kibarirwa agaciro ka miliyoni 700 z’amadorali ya Amerika (arenga miliyari 700 z’amafaranga y’u Rwanda).

Izina Monalisa, Mona bisobanuye ‘Madam’ mu rurimi rw’Igitaliyani, cyangwa se ‘My Lady’ mu rurimi rw’icyongereza.

Iri zina Mona mbere ryari Madona maze bararihina baryita Mona, rikaba rifite inkomoko mu rurimi rw’Igitaliyani ndetse na Leonardo Da Vinci akaba Umutaliyani.

Iyi shusho ya Monalisa ubu ibitse mu nzu ndangamurage i Louvre, mu murwa mukuru Paris mu Bufaransa.

Mu mwaka wa 2014, hari inkuru yo mu kinyamakuru France24 yavugaga ko iyi shusho iramutse igurishijwe byagabanya imyenda igihugu cy’u Bufaransa cyari gifite, n’ubwo kugurisha iyi shusho ndetse n’ibindi bihangano bitari byemewe kubera itegeko rirengera umugore mu Bufaransa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rwamagana: Polisi y’u Rwanda yagabiye inka abaturage batishoboye

Ishuri rya Polisi ritangirwamo amahugurwa (PTS) riherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ryaremeye imiryango ine y’abaturage batishoboye yahawe inka 5, bahabwa n’imiti yo kuzoza ndetse n’amapompe yo kwifashisha. Uyu mu muhango wabaye ku ya 10 Mutarama 2023, mu mudugudu w’Umunini, akagari ka Ruhimbi mu murenge wa Gishari. Ni umuhango wari witabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cya Polisi cy’amahugurwa, Commissioner of Police […]

todayJanuary 11, 2023 43

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%