Afurika y’epfo itangaza ko nta mpamvu zatuma ishyira mu bikorwa ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ku baturage cyangwa abagenzi baturutse mu mahanga kubera imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyiyongera cyane mu gihugu cy’u Bushinwa.
Minisitiri w’ubuzima muri Afrika y’epfo, Joe Phaahla, ku wa Kabiri yabwiye itangazamakuru ko ubwoko bwa Covid-19 buteye impungenge mu Bushinwa no mu mahanga bukiri ubwa Omicron.
Gusa yavuze ko uburyo bwo guhabwa inkingo ku baturage ba Afurika y’Epfo bukiri ingorabahizi.
Minisitiri Phaala avuga ko nubwo bimeze gutyo nta mibare myinshi bakuriye y’abandura abajya mu bitaro cyangwa abapfa mu bihe bya vuba.
Minisitiri Phaala yavuze ko basabye kugirwa Inama n’ishyirahamwe rya Loni rushinzwe ubuzima kw’isi, OMS, kandi ko bazongera ibikorwa byo gupima abaturage icyorezo cya Covid-19, ndetse no gutanga inkingo hagendewe ku mibare y’abandura icyo cyorezo bakomeje kwiyongera mu Bushinwa na Leta z’unze ubumwe z’Amerika.
Abayobozi bashinzwe ubuzima bateganya ko gutanga izindi nkingo za Covid-19 ku baturage mu mpera z’uku kwezi kwa mbere.
Kugeza ubu, Afurika y’Epfo imaze kwemeza umuntu umwe gusa wanduye ubwoko bushya bwa Omicron bwitwa XBB.1.5. Nta bimenyetso birerekana ko ubwo bwoko burimo gukwirakwira, nubwo bigaragara ko bwandura cyane.
Umwe mu banyabugeni bakomeye babayeho ku Isi, Leonardo Da Vinci, yakoze ibihangano by’ibishushanyo bitandukanye harimo nka ‘The Vitruvian Man’ yakoze mu 1485, ‘Annunciation’ yakoze mu 1476, ‘Lady with an Emirne’ yakoze mu 1491 ndetse nibindi. Igishushanyo cya Monalisa Mu bihangano yakoze, icyamenyekanye cyane ni icyo yakoze ahagana mu mwaka wa 1503 yise ‘Monalisa’ ubu giherereye i Louvre, i Paris mu Bufaransa. Monalisa ni igihangano kimaze imyaka irenga magana atanu. Iyi […]
Post comments (0)