Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF, General Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko rw’akazi muri Polonye ku butumire bwa mugenzi we General Rajmund T. Andrzejczak.
Nk’uko tubikesha urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda RDF, Gen Jean Bosco Kazura yatangiye uru ruzinduko ku wa Kabiri Tariki 10 Mutarama 2023.
Gen Kazura n’itsinda rimuherekeje ririmo Ambasaderi w’u Rwanda muri Polonye, Prof. Shyaka Anastase, bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ingabo za Polonye ku birindiro bikuru byazo nyuma yo gushyira indabo ku mva no guha icyubahiro Intwari y’Umusirikare Utazwi muri icyo Gihugu.
Uru ruzinduko rw’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, rubaye nyuma y’uko taliki ya 5 Ukuboza, u Rwanda na Polonye byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kwimakaza inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.
Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert ku ruhande rw’u Rwanda, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Polonye Pawel Jablonski wahagarariye igihugu cye.
Mbere yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku kureba uburyo bwo kongerera imbaraga ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare.
Igihugu cya Polonye kizwiho kugira inganda zikomeye zikora ibikoresho by’intambara n’ibya gisirikare. Ndetse u Rwanda rukaba rwiteguye kungukira byinshi kuri iryo terambere rigezweho mu gukora no gucuruza ibikoresho bya gisirikare bigezweho kandi bijyanye n’igihe ku rwego mpuzamahanga.
Afurika y'epfo itangaza ko nta mpamvu zatuma ishyira mu bikorwa ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ku baturage cyangwa abagenzi baturutse mu mahanga kubera imibare y'abandura Covid-19 ikomeje kwiyiyongera cyane mu gihugu cy'u Bushinwa. Minisitiri w'ubuzima muri Afrika y’epfo, Joe Phaahla, ku wa Kabiri yabwiye itangazamakuru ko ubwoko bwa Covid-19 buteye impungenge mu Bushinwa no mu mahanga bukiri ubwa Omicron. Gusa yavuze ko uburyo bwo guhabwa inkingo ku baturage […]
Post comments (0)