Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yaganiriye n’Abadepite bashya n’abasoje manda yabo muri EALA

todayJanuary 14, 2023 73

Background
share close

Perezida Paul Kagame yahuye n’Abadepite baherutse gutorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ndetse n’abasoje manda yabo, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’aba Badepite basoje manda ya 4, ndetse n’abatorewe manda ya 5 bazahagararira u Rwanda muri EALA.

Hon. Oda Gasinzigwa wari uhagarariye Abadepite muri manda ya 4 basoje imirimo yabo, yavuze ko barimo batanga raporo y’ibikorwa byakozwe muri manda yabo.

Hon Gasinzigwa avuga ko ari amahirwe kuba Perezida Kagame yabahaye umwanya bakamugezaho ibikorwa bakoze muri manda yabo, ndetse abatowe bashya bagahabwa impanuro n’umurongo mwiza w’ibyo bazakora mu nshingano nshya zo guhagararira u Rwanda.

Ati “Twatangiriye muri Minisiteri dutanga raporo y’ibikorwa twakoze ariko uyu munsi Umukuru w’Igihugu yatanze umurongo w’ibigomba gukorwa n’abari muri manda ya 5, mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ariko natwe twaboneyeho umwanya wo kugaragaza ibyagezweho n’imbogamizi zigihari, kugira ngo abatangiye bashya babihereho.

Hon Gasinzigwa avuga ko batangiye mu 2017, muri iyo myaka Igihugu cy’u Rwanda cyagiye gihura n’ibibazo by’umubano n’ibindi bihugu bitari bimeze neza, ndetse n’ibihe bya Covid-19, ariko igihugu cyakomeje gutanga umurongo wo guca muri ibyo bibazo neza, byose bibonerwa ibisubizo.

Ati “Icyo twumva gikomeye ni uko haba hari impamba yo kubakira ku butumwa tuba twahawe, bikazanafasha ku bagiye gutangira indi manda”.

Abagiye guhagararira u Rwanda muri manda ya 5 muri EALA ni Fatuma Nyirakobwa Ndangiza, Kayonga Caroline Rwivanga, Harebamungu Mathias, Musangabatware Clement, Dr Nyiramana Aisha, Uwumukiza Françoise, Rutazana Francine, Iradukunda Alodie na Bahati Alex.

Aba bose barahiriye gutangira inshingano zabo mu muhango wabereye i Arusha muri Tanzania, ku wa 19 Ukuboza 2022.

EALA igengwa n’ingingo ya cyenda y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa EAC, yasinywe bwa mbere tariki 30 Ugushyingo 1999, aza gutangira gushyirwa mu bikorwa tariki 7 Nyakanga 2000.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abiga mu ishuri rikuru rya Gisirikare bamuritse imico y’ibihugu byabo

Ingabo 48 zo mu rwego rwa Ofisiye zituruka mu bihugu 11 byo muri Afurika, ziga mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, zamuritse imico y’ibihugu byabo. Imitekere y’u Rwanda yanyuze benshi Ni umuhango ngarukamwaka w’ababyeshuri bagize icyiciro cya 11 mu ishuri rikuru rya Gisirikare, wabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2022, witabirwa n’abayobozi mu nzego […]

todayJanuary 14, 2023 64

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%