Perezida Paul Kagame yahuye n’Abadepite baherutse gutorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ndetse n’abasoje manda yabo, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’aba Badepite basoje manda ya 4, ndetse n’abatorewe manda ya 5 bazahagararira u Rwanda muri EALA.
Hon. Oda Gasinzigwa wari uhagarariye Abadepite muri manda ya 4 basoje imirimo yabo, yavuze ko barimo batanga raporo y’ibikorwa byakozwe muri manda yabo.
Hon Gasinzigwa avuga ko ari amahirwe kuba Perezida Kagame yabahaye umwanya bakamugezaho ibikorwa bakoze muri manda yabo, ndetse abatowe bashya bagahabwa impanuro n’umurongo mwiza w’ibyo bazakora mu nshingano nshya zo guhagararira u Rwanda.
Post comments (0)