Inkuru Nyamukuru

Abasirikare 127 ba RDF basoje amasomo y’ibijyanye na Muzika

todayJanuary 14, 2023 160

Background
share close

Ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023 nibwo abasirikare 127 b’Ingabo za RDF bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’amasomo ya Muzika, barangije kwiga mu ishuri rya Gisirikare rya Band Basic Music Courses.

Ni amahugurwa bamazemo igihe cy’umwaka, bigiyemo ibijyanye n’amasomo atandukanye harimo ay’Umuziki w’ibanze, hamwe n’ibindi byose bifitanye isano n’umuziki, by’umwihariko ukunze gukoreshwa n’ishami ry’igisirikare cya RDF rya Army Band.

Mu birori byo kubaha impamyabumenyi byabereye mu Kigo cya gisirikare cya Kanombe (Kanombe Military Barracks), umuyobozi wacyo Maj Gen Alex Turagara wari uhagarariye umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, yashimiye abahawe impamyabumenyi kuba barangije amasomo yabo, anabasaba gukoresha ubumenyi bahawe kugira ngo bakomeze guteza imbere umwuga wabo, mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’Igihugu muri rusange.

Abasirikare 127 bahawe impamyabumenyi ni abo mu ishami rya Gisirikare rya Army Band, rimenyerewe cyane mu gucuranga indirimbo zitandukanye mu mihango ya Gisirikare cyangwa indi ya Leta, ziba ziganjemo indirimbo z’Ibihugu bitandukanye cyangwa izindi zigendanye n’imihango baba bitabiriye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yaganiriye n’Abadepite bashya n’abasoje manda yabo muri EALA

Perezida Paul Kagame yahuye n’Abadepite baherutse gutorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ndetse n’abasoje manda yabo, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’aba Badepite basoje manda ya 4, ndetse n’abatorewe manda ya 5 bazahagararira u Rwanda muri EALA. Hon. Oda Gasinzigwa wari uhagarariye Abadepite muri manda ya 4 basoje imirimo yabo, yavuze […]

todayJanuary 14, 2023 73

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%