Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage ku buntu

todayJanuary 14, 2023 50

Background
share close

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku barwayi 54.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, gikozwe n’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda rya ‘Rwanda Battle Group V and Rwanda Level II Hospital medical personnel’.

Abaturage bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu ni abo mu mujyi wa Gobolo-Bria -Haute Kotto, uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Santrafurika.

Mu bindi bikorwa Ingabo z’u Rwanda zakoze, harimo no gukora ubukangurambaga bwakorewe ku baturage 115 ku ngamba zo gukumira malariya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Indirimbo ya Shakira acyurira Gerard Piqué yaciye agahigo kuri YouTube

Indirimbo ya Shakira ivuga ko uwahoze ari umugabo we Gerard Piqué yamucaga inyuma yaciye umuhigo kuri YouTube. Video y’indirimbo ‘Out of Your League’ yarebwe inshuro zirenga miliyoni 63 nyuma y’amasaha 24 ishyizweho, bituma iba indirimbo ya mbere yo muri Amerika y’Epfo irebwe cyane mu gihe kingana gutyo. Mu 2022 Shakira w’imyaka 45 yatandukanye na Piqué, 35, wahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona nyuma y’imyaka irenga 10 babana. Aba bombi bafitanye […]

todayJanuary 14, 2023 486

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%