Inkuru Nyamukuru

Nepal: Abagera kuri 68 baguye mu mpanuka y’indege

todayJanuary 16, 2023 39

Background
share close

Muri Nepal abantu 68 baguye mu mpanuka y’indege ntoya itwara abagenzi yabereye hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Pokhara muri Nepal.

Iyo mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 15 Mutarama.

Sudarshan Bartaula, umuvugizi wa kompanyi Yet ari nayo ibarizwamo iyo ndege yegukira, yavuze ko yari itwaye abantu 72, barimo abana babiri, abakozi bayo bane hamwe n’abanyamahanga 15.

Abayobozi bavuze ko ikirere cyari kimeze neza ubwo iyo mpanuka yabaga kandi ko bitari kugorana gukura imirambo mu bisigazwa by’iyo ndege.

Minisitiri w’Intebe wa Nepal, Pushpa Kamal Dahal, yavuze ko iyo ndege yakoze impanuka ivuye mu murwa mukuru, Kathmandu, yerekeza i mu mujyi wa Pokhara hagati mu gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda mu bihugu 50 bidasabwa visa yo kujya muri Iran

Urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Iran, rwasabye Guverinoma y’icyo gihugu gukuraho ibijyanye na visa ku bantu bifuza kukijyamo, baturuka mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi harimo n’u Rwanda. Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Minisiteri y’umuco, ubukerarugendo n’ubugeni, Ali-Asghar Shalbafian, yabwiye ikitwa ‘VisaGuide.World’, ko urwo rutonde rw’ibihugu 50 rwashyikirijwe Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, kugira ngo rwemezwe nyuma iyo gahunda ibe yatangira gushyirwa mu bikorwa. Abaturage bazajya babona visa bageza […]

todayJanuary 15, 2023 92

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%