Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo, ku wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama, yafashe uwitwa Niyonsaba Elias ufite imyaka 44 y’amavuko, ucyekwaho gutanga ruswa y’ibihumbi 70Frw ayiha umupolisi ubwo yari afatiwe mu cyuho agurisha imbaho adatanze inyemezabwishyu ya EBM.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissionner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko yafatiwe mu bikorwa Polisi imaze iminsi ikora ifatanyije n’izindi nzego zishizwe imisoro byo kureba abacuruzi badakoresha imashini ya EBM mu gutanga inyemezabwishyu.
Yagize ati: “Ku wa Kabiri, ubwo hagenzurwaga abacuruzi badakoresha imashini ya EBM mu gutanga inyemezabwishyu ni bwo Niyonsaba yafatiwe mu murenge wa Jali, aho yacururizaga imbaho amaze kugurisha iz’amafaranga y’u Rwanda bihumbi 56 bitagira inyemezabwishyu.”
Yakomeje agira ati: “Yabajijwe impamvu adakoresha imashini ya EBM mu gutanga inyemezabwishyu, avuga ko ntayo agira, cyakora yemera ko ari mu makosa, ari nako akora mu mufuka akuramo ibihumbi 70Frw ayahereza umupolisi ngo amubabarire, nawe ahita abimenyesha bagenzi be bamuta muri yombi.”
CP Kabera avuga ko uyu Niyonsaba yakoze ibyaha bibiri agiye gukurikiranwaho mu mategeko birimo icyo kunyereza imisoro no kugerageza gutanga Ruswa.
Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa kuko bibateza igihombo no gufungwa ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukahadindirira.
Yaboneyeho kugira inama abakora ubucuruzi kubahiriza amabwiriza basabwa bakirinda kunyereza imisoro, abibutsa ko badakwiye kubaho bakwepana n’inzego zibabaza impamvu badakoresha inyemezabwishyu zigezweho za EBM, bakirinda ingaruka bibagiraho iyo bafashwe, ahubwo bakihatira gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu binyujijwe mu musoro.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.
Abayobozi b’Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bateraniye i Kigali mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu, igamije gutegura imyitozo ya 13 izwi nka EAC Command Post (CPX) ‘USHIRIKIANO IMARA 2023’. Ubwo yafunguraga iyi nama mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Maj Gen Andrew Kagame, Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiteguye kwakira imyitozo ya 13 ya Ushirikiano Imara 2023, iteganijwe muri Kamena uyu mwaka. […]
Post comments (0)