Inkuru Nyamukuru

Papa Faransisiko ategerejwe muri DRC na Sudani y’Epfo

todayJanuary 20, 2023 96

Background
share close

Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi Papa Faransisiko byitezwe ko mu mpera z’uku kwezi kwa mbere azagirira uruzinduko mu bihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Sudani y’Epfo.

Pope Francis greets the crowd before celebrating Mass at the baseball stadium in Nagasaki, Japan, Nov. 24, 2019. (CNS photo/Paul Haring) See stories slugged POPE-JAPAN Nov. 23, 2019.

Papa Faransisiko azasura Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kuva ku itariki ya 31 Mutarama kugeza ku ya 3 Gashyantare, azahita yerekeza muri Sudani y’Epfo aho azamara indi minsi ibiri mbere yo gusubira i Vatikani.

Uru ruzinduko Papa Faransisiko ku mugabane w’Afurika ni urwo yari yasubitse umwaka ushize kubera ibibazo by’uburwayi. Rutegerezanyijwe ibyishimo byinshi n’abaturage b’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa mbere Papa Faransisiko yagiriye muri Afurika kuva abaye papa mu 2013 rwabaye muri 2015. Rwaje rukurikira urwo yari amaze kugirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwa Cyenda uwo mwaka, rwahuje imbaga y’abantu benshi kandi bamushimira ku magambo ye akomeye ku ngingo zimwe na zimwe zirimo no kurushaho kurengera ibidukikije.

Muri Amerika, Papa Faransisiko yahuye na Barack Obama wari perezida w’icyo gihugu, ndetse ageza ijambo ku bagize inteko nshingamategeko y’Amerika aho yagize icyo avuga ku kibazo nyamukuru akunze kugarukaho, ari cyo ubusumbane ku isi.

Muri urwo rugendo rwe rwa mbere muri Afurika, Papa Faransisiko yasuye ibihugu bya Kenya, Uganda na Santrafurika.

Abacuruzi mu masoko amwe n’amwe y’i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, bagaragaje uburakari nyuma yo gusenyerwa aho bacururizaga mu kwitegura urwo ruzinduko rwa Papa Francis.

Abayobozi bo bavuga ko barimo gusukura imihanda ngo izabe icyeye, mu gihe uwo Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi azaba ahageze.

Imihanda irimo gutunganywa irimo Boulevard Lumumba, umuhanda mugari uva ku kibuga cy’indege ari nawo uzaberaho ibirori byo guha ikaze Papa i Kinshasa.

Bamwe mu bacururiza ku mihanda binubiye ko polisi yakoresheje imbaraga z’umurengera ndetse n’ibimodoka bisenya mu kwirukana aba bacuruzi, byaviriyemo bamwe muri bo kuhatakariza ibicuruzwa byabo mu murwa mukuru, utuwe n’abagera kuri miliyoni 17.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rutewe impungenge na DRC ikomeje kwirengagiza amasezerano y’amahoro ya Luanda na Nairobi

Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda none tariki 19 Mutarama 2023, rivuga ko itewe impungenge n’itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 18 Mutarama 2023 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yahisemo kuvuga kuri bike mu bikubiye mu Itangazo rya Luanda ryo ku wa 23 Ugushyingo 2022. Guverinoma ya DRC yirengagije nkana ibyemezo by’ingenzi by’inama yo mu Gushyingo kandi mu isozwa ry’iryo tangazo, ibyanditsemo bigaragara nko gushaka gushoza […]

todayJanuary 20, 2023 37

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%