Ku wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama, Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomeje hirya no hino mu gihugu, Polisi y’u Rwanda yongera kwibutsa abatwara amagare kwirinda no kwamaganira kure amwe mu makosa ateza impanuka akunze kubagaragaraho.
Ubu bukangurambaga bugamije muri rusange gushishikariza buri wese kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo hagamijwe ko kwirinda icyateza impanuka cyose bigirwa umuco bikaba mu ndangagaciro z’abakoresha umuhanda.
Abatwara amagare bahurijwe mu biganiro byo kubibutsa inshingano zabo mu kubahiriza umutekano wo mu muhanda, mu bice bitandukanye by’igihugu byari bihagarariwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Polisi y’u Rwanda, n’abo mu nzego z’ibanze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ubwo yaganiraga n’abatwara abagenzi ku magare bari bahuriye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes) mu karere ka Nyarugenge, yasabye abatwara amagare kumva ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano zabo bagakurikiza amategeko.
Yakomeje agira ati: “Mu mwaka wa 2022 abantu 729 bishwe n’impanuka, 193 muri bo bishwe n’izaturutse ku batwara amagare. Ibi kubyirinda birashoboka, mu gihe abatwara amagare bagira imyumvire yo kugira umutekano wo mu muhanda inshingano zabo, bakimakaza umuco wo gukurikiza amategeko y’umuhanda bubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yabasabye kumva ko umuhanda atari uw’umuntu ku giti cye, ko bagomba kuzirikana n’uburenganzira bw’abandi bawusangiye bitwararika, avuga kandi ko uretse n’ibyago by’impanuka zishobora kubavutsa ubuzima, amakosa yo mu muhanda akururira ibihano uwo ari wese uyafatiwemo.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerald Mpayimana, yibukije abatwara amagare amakosa bakunze guhuriraho abasaba guhinduka bagakora kinyamwuga.
Yavuze ko bene ayo makosa nta kindi kivamo uretse guteza impanuka zigira ingaruka nyinshi zirimo ubumuga bwo kubura ingingo ndetse no gutakaza ubuzima, abasaba gusubira mu kazi bahinduye imyumvire, bagafasha na bagenzi babo kugira impinduka no guteza imbere akazi kabo bakora kinyamwuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bufasha mu kurinda abakoresha umuhanda bose akaga k’impanuka kandi butanga umusaruro.
Yagize ati: “Imihanda myinshi usanga ari uruhurirane rw’ibinyabiziga bitandukanye, amagare n’abagendesha amaguru ugasanga hari abagendera ahatemewe, abangiza ubusitani n’ababa baparitse ahabujijwe rimwe na rimwe biba byateza impanuka.”
Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuri Gahunda ya Gerayo Amahoro kuko ari igisubizo gifasha guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka hirindwa uburangare n’amenshi mu makosa yakorwaga agateza impanuka.
Uzabakiriho Jean Marie Vianney, umuyobozi w’abatwara abagenzi ku magare mu karere ka Nyarugenge yashishikarije abanyonzi kugendera ku murongo umwe bubahiriza ibyo basabwa bakanoza akazi kabo kugira ngo babashe kwirinda impanuka bakiteza imbere.
Yashimye Polisi y’u Rwanda ku mpanuro bahawe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, yizeza ko bazakiranye yombi kandi ko bagiye gufata iya mbere mu kurwanya amwe mu makosa yatezaga impanuka akozwe n’abatwara amagare.
Bigirimana Emmanuel umaze imyaka 13 akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare mu mujyi wa Kigali, avuga ko kwirinda amakosa ari byo bituma uramba mu murimo wo gutwara abagenzi bikabasha kugirira akamaro uwukora.
Yagize ati: “Sinavuga ko ari ubuhanga kuba maze iyi myaka yose ntwara igare ariko hari aho usanga bamwe batwara banyweye ibisindisha, abandi barindira ikamyo izamuka ngo bayifateho ugasanga biteje impanuka. Twishimiye inyigisho duhabwa muri Gahunda ya Gerayo Amahoro kuko kuzubahiriza ari ukwirinda impanuka n’ingaruka zazo.”
Iki ni icyumweru cya 7 kuva ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro busubukuwe mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, nyuma y’uko bwari bwarahagaritswe imburagihe mu mwaka wa 2020 bumaze ibyumweru 39 butangijwe, bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima, yakiriwe mu ikipe ye nshya ya Al-Taawon Ajdabiyah SC, yamuguze muri Mutarama 2023 avuye muri AS Kigali. Haruna Niyonzima na bamwe mu bari baje ku mwakira Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kane, yasangije abamukurikira amafoto ari guhabwa ikaze muri iyi kipe nshya agiye gukinira, yagize ati ni “Urugendo rushya”. Tariki 31 Ukuboza 2022 nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko […]
Post comments (0)