Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Mbabazi yanyuzwe n’imishinga y’urubyiruko itanga ibisubizo ku iterambere

todayJanuary 20, 2023 59

Background
share close

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, asanga ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Karere ka Burera, hari intambwe ishimishije bakomeje gutera, mu kuvumbura no guhanga imishinga itanga ibisubizo by’iterambere; akarusaba gukomereza muri uwo murongo, bubakira ku bufatanye no kuzuzanya, kureba kure, kandi bagahanga udushya mu byo bakora, kuko bizabafasha kurushaho kwagura imishinga yabo.

Minisitiri Mbabazi ubwo yasuraga uruganda rwa Kayitesi rutunganya kawunga

Ibi Minisitiri Mbabazi, yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Burera, rugamije kureba aho urubyiruko rugeze rushyira mu bikorwa imishinga iruteza imbere.

Nshimiyimana Alexandre, wahereye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60, atangiraga umushinga wo kongerara agaciro igihingwa cya avoka, kuri ubu azikoramo amavuta yo guteka.

Yagize ati “Nahereye ku gutunganya amasabuni yo kumesa no gukaraba, nifashishije amavuta y’amamesa nakuraga muri Congo. Uko imyaka yagiye ishira, ni nako ayo mavuta nayabonaga ampenze, bikabangamira imikorere yanjye. Muri za 2017, nigiriye inama y’uko nakwikorera amavuta akomoka ku bimera, kugira ngo byibura abe ariyo njya nifashisha muri iryo shoramari nari naratangiye”.

Ati “Nahise ntangira ubushakashatsi ku gihingwa cya avoka, nkayibyazamo amavuta. Intego yanjye naje kuyigeraho, ntangira gutunganya amavuta muri avoka, nkayifashisha mu gutunganya amasabuni. Byabaye ngombwa ko nagura umushinga, aho ubungubu ntunganya avoka, ikavamo amavuta yo gutekesha”.

Yongeraho ati “Ibyo byangiriye akamaro, kuko ubu nyagemura ku masoko yo mu Rwanda no mu bihugu bisaga 20. Ni ibikorwa mbasha kugeraho mfatanyije na bagenzi banjye bagera ku 10 nahaye akazi gahoraho”.

Minisitiri Mbabazi yanasuye Nshimiyimana Alexandre, ukora amavuta yo guteka muri avoka

Mu rubyiruko rukora imishinga yiganjemo iyongerera agaciro umusaruro b’ubuhinzi, harimo na Kayitesi Clarisse, ufite uruganda rutunganya akawunga. Uyu akiwutangira, yatunganyaga toni 2 ku munsi, agenda yagura umushinga na Leta ibimufashijemo, none ubu uruganda rwe, rutunganya toni zisaga 10 ku munsi.

Yagize ati “Natangiriye ku mashini ebyiri zatunganyaga toni ebyiri ku munsi. Covid-19 ubwo yadukaga, yanteje igihombo, kuko nta baguzi nabashaga kubona bahagije. Leta yaje kumpuhiramo, impa miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda, bimfasha kuzahura umushinga, nongera ibyo nkora ndetse n’umubare w’abakozi, mbasha gukomeza imirimo, ku buryo kugeza ubu ari njye n’abo nahaye akazi bagera kuri 33, aka kazi kadutungiye imiryango”.

Minisitiri Mbabazi, yasabye urubyiruko gukomeza kurangwa n’umuhate wo kwiteza imbere.

Yagize ati “Ibi bikorwa biratwereka ubushake urubyiruko rufite, kandi bikanaduha icyizere ko impanuro n’amahirwe igihugu cyabahaye, atari ukugosorera mu rucaca. Icyo tubasaba ni ugukomeza gutekereza mu buryo bwagutse, ibituma imishinga yabo irushaho kugira akamaro. Ibi kandi ntibabigeraho bataranzwe n’ubwuzuzanye hagati yabo n’inzego z’ubuyobozi. Ikindi ni ukwita ku guhanga udushya, tubarinda uwaza ngo abahige ku isoko ry’umurimo”.

Yanabibukije ko kugera ku bukungu n’iterambere rirambye, bidasaba ibya mirenge no gutegereza ko amahirwe abasanga aho bari. Ngo icy’ingenzi ni uko na bicye bafite babiheraho, bagashishikazwa no kubikora neza mu bunyangamugayo, kandi bakajyana n’ikoranabuhanga.

Mu Karere ka Burera habarurwa urubyiruko 1200 rwihangiye imishinga mito mito ndetse n’iciriritse. Abenshi mu bayihanze n’abo yahaye akazi, bahamya ko yababereye ikiraro kibatandukanya n’ubushomeri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Afghanistan: Abarenga 70 bamaze guhitanwa n’ubukonje

Abantu batari munsi ya 78 bahitanywe n’ubukonje muri Afghanistan, mu gihe igihugu kiri mu bihe by’ubukonje bukabije, bitigeze bibaho mu myaka irenga 10, nk’uko abayobozi baraye babivuze. Abayobozi bavuze ko mu ntara 8 muri 34 zigize igihugu, habaruwe abantu bapfuye bazize imbeho. Ubukonje bukabije bubayeho mu myaka 15, aho igipimo cyo hasi cyabaye 34 kuri dogre Celsius munsi ya zeru. Ni ukuvuga ko ahantu hose hari amazi ahita ahinduka urubura. […]

todayJanuary 20, 2023 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%