Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda n’iya Botswana zasinyanye amasezerano y’ubufatanye

todayJanuary 23, 2023 74

Background
share close

Polisi y’u Rwanda n’iy’a Botswana zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano ku mpande zombi, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Botswana; Deputy Commissioner of Police (DCP) Phemelo Ramakorwane, uri mu Rwanda n’itsinda ry’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’akazi ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi zombi.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye ku mpande zombi mu bikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo; iterabwoba n’ibindi byaha bifitanye isano, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no guhanahana amakuru ajyanye n’ibikorwa by’abagizi ba nabi n’inzira bifashisha.

Mu bindi bikubiye mu masezerano harimo guhana amahugurwa, gusangira ubunararibonye n’integanyanyigisho z’amahugurwa, n’ibindi bikorwa bijyanye no kongerera ubushobozi abapolisi.

IGP Munyuza yavuze ko inama yabahuje n’amasezerano yashyizweho umukono bishingiye ku mubano w’ubucuti w’indashyikirwa hagati y’ibihugu byombi biyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Nyakubahwa Perezida Mokgweetsi Masisi.

Yagize ati: “Nk’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’ amategeko, tugomba guhuriza hamwe, tugashyiraho ingamba zihamye zo gukemura ibibazo by’umutekano w’akarere ndetse n’isi yose, nta kuvuga ngo byarenze imipaka.

Yakomeje agira ati: “Ibibazo by’umutekano muri iki gihe nk’iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bimunga ubukungu n’ibindi, bishobora gukemurwa neza iyo dufatanyije mu guhana amakuru no gusangizanya ubunararibonye.”

Yongeyeho ko muri iki gihe hagenda hagaragara ibibazo by’umutekano  birimo ibitero by’iterabwoba nk’ibya Cabo Delgado muri Mozambique, ibitero bya ADF mu majyaruguru ya Kivu, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Al-Shabaab muri Somaliya n’indi mitwe y’iterabwoba ikorera mu karere ndetse no ku mugabane.

Ati: “Ibihugu byacu byombi bikomeje kugira uruhare runini mu kubungabunga amahoro n’umutekano i Cabo Delgado, uyu ni umwanya mwiza wo kuganira ku buryo bunoze dushobora gufatanya kurushaho mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.”

Binyuze mu bufatanye bushingiye ku masezerano yashyizweho umukono, IGP Munyuza yavuze ko inzego za Polisi zombi zizungukira byinshi mu gushyiraho imiyoboro y’itumanaho kugira ngo habeho ubufatanye bunoze mu ngeri zitandukanye, zirimo n’amahugurwa.

DCP Ramakorwane mu ijambo rye, yagaragaje ko gushaka gushimangira ubufatanye basanzwe bafitanye na Polisi y’u Rwanda byabaye ngombwa cyane by’umwihariko ko haje ikoranabuhanga ryatumye ibibazo by’umutekano bigenda byiyongera kandi bigoye no kubikemura.

Yashimye kandi ubwitange n’umusanzu utagereranywa w’u Rwanda na Botswana, binyuze mu nzego za Polisi mu bikorwa bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano ku isi.

Ati: “Iyi ni intambwe ikomeye izadufasha gukurikirana no guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka bibangamira ibihugu byacu ndetse n’akarere muri rusange; nk’icuruzwa ry’abantu, gucuruza ibiyobyabwenge, iterabwoba n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.”

Yashimangiye ko yiyemeje gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mamasezerano, ku nyungu z’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, DCP Ramakorwane azanasura ibigo bya Polisi bitangirwamo amahugurwa n’amwe mu mashami ya Polisi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IPRC Kigali: Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako abakobwa bararamo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, inkongi y’umuriro yibasiye ibyumba bibiri by’inyubako za IPRC Kigali, yangiza ibikoresho bitandukanye, cyane cyane aho abakobwa barara. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko bataramenya icyateye iyi nkongi, ariko bakeka ko yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi (circuit Electric). CIP Twajamahoro Ati “Iyi nkongi yafashe icyumba kibikwamo ibintu muri IPRC Kigali, ikongeza n’ibyumba bibiri by’amacumbi abakobwa […]

todayJanuary 23, 2023 343

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%