Inkuru Nyamukuru

Polonye igiye guha Ukraine Burende zakorewe mu Budage

todayJanuary 23, 2023 69

Background
share close

Minisitiri w’Intebe we Polonye kuri uyu wa mbere yatangaje ko igihugu cye kirimo gufatanya n’ibihugu byiteguye kohereza muri Ukraine imodoka z’intambara zo mu bwoko bwa burende zakorewe mu Budage, n’ubwo u Budage butatanga ku mugaragaro uburenganzira bwo kubikora.

MUNSTER, GERMANY – FEBRUARY 07: Two Leopard 2 A6 heavy battle tanks and a Puma infantry fighting vehicle of the Bundeswehr’s 9th Panzer Training Brigade participate in a demonstration of capabilities during a visit by Defence Minister Christine Lambrecht to the Bundeswehr Army training grounds on February 07, 2022 in Munster, Germany. Lambrecht confirmed today that Germany will additional Bundeswehr troops to Lithuania, where it leads a NATO contingent. NATO member countries have been sending troops and military hardware to NATO member countries across eastern Europe as a signal that it is taking the current Russian troop buildup on the Russian and Belarusian borders to Ukraine seriously. The buildup has caused international fears of a possible, imminent Russian invasion of Ukraine. (Photo by Sean Gallup/Getty Images)

Mateusz Morawiecki yabwiye abanyamakuru ko Polonye izasaba u Budage uburenganzira ariko ko iyo ngingo iza ku mwanya wa kabiri. Yavuze ko ubu barimo gushyira igitutu ubutitsa kuri leta y’u Budage kugira ngo yemere gutanga izo modoka z’intambara.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, ku cyumweru yabwiye televiziyo yo mu Bufaransa LCI ko Polonye iramutse isabye uburenganzira bwo kohereza muri Ukraine izo mudoka z’intambara zikorerwa mu Budage, budashobora kuyitambamira.

Kugeza aho Baerbock avugiye aya magambo, u Budage bwari butaragira icyo butangaza ku byerekeye kohereza muri Ukraine Imodoka z’intambara cyangwa kwemerera ikindi gihugu cyaziguzeyo kuzohereza.

Ukraine imaze igihe ikeneye gukoresha imodoka zo mu bwoko bw’intambara zikomeye kandi zigendanye n’igihe ugereranyije n’izo ingabo zayo zifite. Ministiri w’ingabo w’icyo gihugu Oleksii Reznikov yabwiye VoA ko batangira kwitoza gukoresha imodoka z’intambara zakorewe mu Budage.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dore ibigize icyaha cyo gusambanya umwana

Icyaha cyo gusambanya umwana kigenzwa kimwe n’ibindi byaha, ariko cyo kikagira umwihariko kubera imiterere yacyo. Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB Ibikorwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana birimo, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose mu gitsina, gushyira igitsina mu gitsina, gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe ku mubiri w’umwana kigamije ishimishamubiri. Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, […]

todayJanuary 23, 2023 547

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%