Rusizi: Hatangijwe ibiganiro bigamije kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu gihe u Rwanda rwitegura kunamira ku nshuro ya 25 abazize jenoside yakorewe abatutsi, mu karere ka Rusizi batangiye gahunda y’ibiganiro n’abaturage bigamije kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside. Muri aka karere, ni hamwe mu hantu hakigaragara abantu bafite ingengabitekerezo ya jenoside cyane cyane mu bihe byo kwibuka, banga kwitabira ibiganiro, gusakaza inyandiko zipfobya jenoside n’indi myitwarire mibi.
Post comments (0)